Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje ko ibibazo by’abashakanye bifuza gutandukana bikwiye kubanza gushakirwa umuti mu miryango, aho kwihutira kubijyana mu nkiko.
Yabigarutseho i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubutabera, zirimo ibirego by’ubutane byatanzwe mu nkiko guhera ku rwego rwa mbere n’izindi ngingo.
Ku bijyanye n’imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye, Mukantaganzwa yavuze ko zakabaye zigezwa mu nkiko ari uko uburyo bwo kuzicyemurira mu muryango bwabanje kunanirana.
Yasabye Abanyarwanda kutihutira kugeza mu nkiko ibibazo bagiranye mu ngo, ahubwo bakabanza kubishakira umuti mu miryango.
Ati: “Abashakanye iyo bamaze kubana baba babaye abavandimwe, iyo bagize umugisha bakabyara, rero iyo byarenze umuryango bikajya hanze ku karubanda, ubwo biba byacitse. Ibyiza ni uko umuryango wari ukwiye kubafasha bagakemura ikibazo kitagiye hanze. Iyo rero byanze ni bwo bigera ku karubanda bakaregana bikagera mu nkiko.”
Urwego rw’Ubucamanza rutangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ari zo zakomeje kwiganza, aho zageze kuri 6 799 ku nzego zose z’inkiko.
Uyu mubare ukaba ukubye hafi gatatu ugereranyije n’imanza z’ubutane zaburanishijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje.
Mu birego by’ubutane byatanzwe ku rwego rwa mbere mu 2026, habaruwe 5 980, umubare uhwanye n’imiryango igizwe n’umugabo n’umugore yasabye ubutane.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2025 igaragaza ko gatanya zanditswe mu irangamimerere muri uwo mwaka zari 4 479.
Abahawe gatanya n’inkiko bakayandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari 2 629.
Umujyi wa Kigali ni wo wari ufite umubare munini w’abandikishije gatanya, aho bari 1.820, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yari ifite 920, Intara y’Iburasirazuba igira 820, Amajyaruguru ikagira 520, naho Iburengerazuba ikagira 339.
Raporo ya NISR kandi igaragaza ko abatandukana cyane ari abamaranye hagati y’imyaka 5 na 14.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yasabye itangazamakuru gukomeza gucukumbura iki kibazo, harimo no kureba imibare y’abashakanye bamaze igihe kirekire babana ariko ugasanga na bo batandukanye.
Yavuze ko igihugu kidashaka ko habaho ubutane mu miryango, yaba iy’abashakanye bakiri bato cyangwa abamaze igihe kirekire babana.
Ati: “Twese dutaha ubukwe, twarabyaye turacyanabyara dufite abana, nta mubyeyi wifuza ko abana be batandukana, rero n’igihugu ntabwo cyifuza ko Abanyarwanda batandukana. Abakiri bato murinde igihugu izo nkuru mbi n’abubatse mukuze. Kuko burya iyo tubivuze mwibwira ko ari abana gusa, ariko ubu dufite n’abamaranye imyaka 40 na 35 na 42 na bo bari mu butane.”
Nubwo asaba imiryango gukora ibishoboka byose kugira ngo ikumire ubutane, Mukantaganzwa yavuze ko hari igihe gutandukana bishobora kuba igisubizo, cyane cyane iyo abashakanye bamaze igihe batabanye neza kandi ibyo bigatangira kugira ingaruka ku bana.
Ati: “Hari igihe no gutandukana aba ari igisubizo aho kugira ngo abantu bicane, aho kugira ngo umuntu yicwe n’agahinda, cyangwa aho kugira ngo n’abana bahore babona ibyo bikorwa bibi by’ababyeyi, n’abakozi bacu mu ngo bakabireba batumvikana.”
Yongeyeho ko amakimbirane akomeye mu ngo agira ingaruka ku bana no ku muryango mugari, kuko hari igihe imiryango ifata impande z’abashakanye.
Ati: “Ingaruka zigera ku bana kuko birabahungabanya, bihungabanya abo ari bo bose, ndetse n’imiryango ugasanga yafashe uruhande bikaba ibintu bibi.”
Mukantaganzwa yavuze ko nubwo ubutane ari ikibazo gikomeye, hari ingo nyinshi mu Rwanda zibanye neza kandi zishobora kubera abandi urugero.
Ati: “Ubutane rero ni urubanza rubi, ni urubanza rubishye, ariko ndashaka kuvuga ko ingo zubatse neza ari nyinshi zirahari, ingo z’urugero kandi ziri mu myaka yose. Hari ingo z’abakiri bato zubatse neza, hari ingo z’abakuru z’intangarugero na zo zirahari.”
Yavuze ko mu ngo zisaga miliyoni eshatu ziri mu Rwanda, izibanye neza ari zo nyinshi, anagaragaza ko hari n’abashakanye bashobora kongera kubana nyuma yo gutandukana.
Ati: “Hari n’igihe abantu bashobora kongera gusubirana. Njyewe ndabazi basubiranye na nyuma y’imyaka 10, 20, ibyo rero ntabwo bitangaje.”