U Rwanda na Algeria byagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye mu bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko mu bikorwa byo gutera amashyamba, ubuhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere, gukoresha neza imyanda no guteza imbere imijyi irambye.
Ibihugu byombi bishimangira ko bihuje icyerekezo mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije no guhangana imihindagurikire y’ibihe nk’uko byakomojweho na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette mu biganiro yagiranye na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zagaragaje ko hari aho zihurira by’umwihariko mu ngamba zishyizwe imbere mu kubungabunga ibidukikije uhereye ku kongera no kubungabunga amashyamba, guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ibihe, kubyaza umusaruro imyanda ihindurwamo ibikoresho bifite agaciro.
Haganiriwe kandi ku iterambere ry’imijyi irambye, aho ibihugu byombi byifuza guteza imbere imijyi itanga serivisi nziza ku baturage mu buryo burengera ibidukikije kandi bugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ubu bufatanye bushobora gutanga umusingi wo guhanahana ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubunararibonye hagati y’u Rwanda na Algeria mu bijyanye no gucunga umutungo kamere ndetse no guteza imbere ibisubizo birambye ku mihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye mu birebana no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Ibyo bisubizo bishashwa binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (mitigation), guhuza kubungabunga imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bijyana no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (adaptation).
Izo ngamba n’uko zikubiye muri Gahunda z’Igihugu zirimo Iyo gutanga Umusanzu mu ruhando Mpuzamahanga (NDC/ Nationally Determined Contribution), Kwimakaza Iterambere ry’Ibimera bitanga umwuka mwiza no Kubaka Ubudahangarwa ku Mihindagurikire y’Ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy ndetse na Politiki y’Igihugu yo Kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’Ihindagurika ry’Ibihe (National Environment and Climate Change Policy).
Mu ngamba zo guhagana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rushyize imbere kubungabunga no gusana ibishanga, kubika amazi, gukoresha amazi neza no kurinda ibyogogo by’amazi. Ibi bifasha guhangana n’amapfa ndetse n’imyuzure.
Mu kubungabunga umwuka mwiza no kurinda akayunguruzo k’izuba, u Rwanda rushyize imbere kugabanya ibyuka bihumanya ikirere binyuze mu guteza imbere ingufu zisubira (renewable energy), kunoza imikoreshereze y’ingufu no kugabanya kwishingikiriza ku ikoreshwa ry’inganda, imodoka n’ibindi bikoresho bisohora ibyuka byinshi byangiza.
Leta y’u Rwanda yanashyize imicungire y’imyanda mu bikorwa bigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Politiki y’igihugu y’ibidukikije ishyigikira iterambere ry’ubukungu bwisubira, aho imyanda n’ibikoresho bishaje bishobora kongera gukoreshwa cyangwa kubyazwamo ibindi bicuruzwa aho kujugunywa gusa.

