Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashimye ubwitange n’urukundo by’abarimu bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi bafasha abana b’u Rwanda kugira ubumenyi n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza n’ah’Igihugu muri rusange.
Iyi Misiteri yabitangaje ubwo u Rwanda rwifatanyije n’Ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa buri tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka.
Muri uyu mwaka uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushyigikira abarimu imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Mu butumwa MINEDUC yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize ati: “Iyo umunyeshuri asobanukiwe isomo ryamugoraga, agize ubutwari bwo kubaza ikibazo cyangwa yizeye ko hari icyo ashoboye, akenshi aba afite mwarimu wamubaye hafi, akamufasha gutera iyo ntambwe.”
Uyu munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu washyizweho mu rwego rwo kuzirikana umunsi wo mu mwaka wa 1966 ubwo hasinywaga inyadiko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Iyo nyandiko yari ikubiyemo amabwiriza n’uburengenzira bw’abakora umwuga wo kwigisha ubundi utangira kwizihizwa mu 1994.
Uyu munsi wahuriranye imyaka 60 aya mabwiriza ashyizweho ndetse yatangiye kuvugururwa kugira ngo ajyane n’ibibazo bishya byugarije umwuga w’uburezi birimo iterambere ry’ikoranabuhanga rya mudasobwa, imihindagurikire y’ibihe, uburezi budaheza no gukura abaturage mu byabo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igaragaza ko u Rwanda rufite abarimu ibihumbi 110 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye. Uyu munsi uzaze hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura imibereho ya mwarimu kandi hakomeje gutekerezwa ibyanozwa kugira ngo umwarimu aterwe ishema no kurera Igihugu.
