Ibikorwa remezo ni ibyanyu mubibungabunge – Minisitiri Habimana
Ubukungu

Ibikorwa remezo ni ibyanyu mubibungabunge – Minisitiri Habimana

HITIMANA SERVAND

May 19, 2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique asaba abaturage b’Akarere ka Ngoma kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho n’ubuyobozi, bakabirinda kwangirika kuko ari ibyabo, bityo bakabyifashisha mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Ibi Minisitiri Habimana yabigarutseho mu ruzinduka kugirira mu Karere ka Ngoma, abaturage bamugaragarije ko bashima ibikorwa remezo bitandukanye bamaze kugezwaho bituma imibereho yabo itera imbere.

Mu bikorwa remezo byishimirwa n’abaturage birimo amashanyarazi, imihanda, inyubako zifasha abahinzi kubika neza no kwita ku musaruro ndetse n’ibibafasha kunoza ubuhinzi.

Minisitiri Habimana yibukije abaturage ko ibi bikorwa remezo ari ibyabo aho bafite inshingano zo kubibungabunga

Ati: “Leta ishora amafaranga menshi mu kubagezaho ibikorwa remezo mukeneye mu mibereho yanyu ya buri munsi. Ni ibikorwa byanyu 100%.

Mu buryo bumwe, ni mwe byashyiriweho kugira ngo bibafashe kugira imibereho myiza n’iterambere. Uburyo bwa kabiri ariko binava mu bushobozi bwanyu nk’abanyagihugu. Icyo Leta ikora ni ugukusanya ubwo bushobozi binyuze mu misoro mutanga ikanagena uburyo bunoze bibagarukaho binyuze nko muri bya bikorwa remezo twavugaga, umutekano, uburezi n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Icyo dusaba abaturage rero ni ukwita kuri ibi bikorwa remezo byabo kugira ngo birambe ndetse babibyaze umusaruro batere imbere. Twifuza ko imyumvire ya buri muturage ihinduka, unyuze ku ipoto y’amashanyarazi akayibubungabunga nk’iye, umuhanda bikaba uko n’ibindi. Ibi bizatuma tutagira ibihombo bya hato na hato bituruka ku kwangirika kutari ngombwa.”

Mu bikorwa byasuwe harimo ibijyanye n’ubuhinzi cyane ubukorerwa mu makoperative, imihanda n’ibindi.

Koperative yo mu Murenge wa Mugesera ihinga inanasi nyinshi, ni imwe mu zagaragaje ko kugezwaho amashanyarazi byabafashije kunoza imirimo yabo ya buri munsi.

Munyampuhwe Alfred umwe mu bahinga inanasi yagize ati: “Twishimira ko twagejejweho amashanyarazi. Ibi byatumye tunoza uburyo bw’imikorere cyane ku bijyanye no kongerera agaciro umusaruro wacu. Ikindi ni uko amasaha yo gukora yiyongereye kuko dufite urumuri.”

Rwabuhihi Xavier we avuga ko gukorerwa umuhanda wa kaburimbo Ngoma- Bugesera byatumye abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi boroherwa mu kazi kabo.

Ati: “Uyu muhanda kuri twe wabaye igisubizo. Twajyaga tweza imyaka cyangwa imbuto tukagorwa n’umuhanda kugira ngo tubigeze ku masoko. Ariko ubu imigendere yaroroshye, ndetse utanabyijyaniye, n’abaguzi bagusanga aho ukorera kuko nta mbognizi zigihari.”Turashima ubuyobozi butugezaho ibikorwa remezo kandi natwe twiteguye gushyira mu bikorwa impanuro twahawe na Minisitiri tukabirinda.”

Akarere ka Ngoma kateye intambwe ifatika mu bikorwa remezo, ahakozwe imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Ngoma ndetse n’indi iciriritse ihuza Imirenge. Kugeza amazi ku baturage Akarere kari ku kigero cya 84% mu gihe ku mashanyarazi bari kuri 79%.

Amashanyarazi afasha abahinzi b’inanasi kuzongerera agaciro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA