Umutoza w’Umudage w’imyaka 61, Hansi Flick, yongereye amasezerano muri FC Barcelona azamugeza mu mwaka wa 2028, nyuma y’akazi keza yakoze mu myaka ibiri ya mbere ayitoza.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2024 ni bwo Flick yinjiye muri Barcelona nk’umutoza mukuru ku masezerano yagombaga kurangira mu mwaka wa 2026, muri Gicurasi umwaka wakurikiyeho yongereye amasezerano agera mu 2027, kuri ubu yongereye amasezerano azamugeza muri 2028.
Mu magambo yatangaje akimara gushyira umukono kuri aya masezerano yijeje abakunzi b’iyi kipe ko yifuza gutwara ibindi bikombe byinshi, yagize ati: ”Barca irenze kuba ari ikipe, kuri njye uru rugendo ni urw’agaciro gakomeye, buri munsi niyumvamo urukundo rw’ikipe, abakozi, abakinnyi, ndetse n’abafana, ni iby’agatangaza kandi ntibisanzwe kubera ko tugirana ibihe byiza.”
Yakomeje avuga ko yishimiye icyizere agiriwe kandi ko azakomeza gutsinda no gutwara ibikombe byinshi.
Kuva yagera muri iyi kipe, Flick yagaragaje impinduka zikomeye, ayifasha kongera kuba ikipe ihatanira ibikombe bikomeye aho mu marushanwa umunani amaze gukina, amaze kwegukana ibikombe bitanu.
Mu byo yatwaye harimo, ibikombe bibiri bya Shampiyona (La Liga), ibikombe bibiri bya Super Cup, n’igikombe kimwe cy’Umwami (Copa del Rey).
Ibi bikorwa by’indashyikirwa byatumye ubuyobozi bwa Barcelona bumugirira icyizere, bumwongerera amasezerano, cyane ko yanagaruye umuco wo gutsinda n’icyizere mu bakinnyi n’abafana b’iyi kipe.

