Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane abageze mu zabukuru, bavuga ko bakunze kurwara amaso bagakeka ko baba barozwe cyangwa se bafite indwara z’amaso zikomoka kuri karande zo mu miryango yabo. Ibi ngo bituma hari imiryango igirana amakimbirane ashingiye ku myumvire itari yo, nyamara bamwe baba bafite uburwayi busanzwe buterwa no gusaza.
Hari n’abafata icyemezo cyo kwivurisha imiti gakondo cyangwa iy’ibyatsi, bamwe bikarangira bangiritse bikomeye amaso ndetse bamwe akaba yahuma burundu, ari na byo bituma inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturage guhindura imyumvire bakagana abaganga. Ibi abaturage babitangaje ubwo mu gikorwa cyo gusuzuma indwara z’amaso ku bageze mu zabukuru bafite imyaka 50 kuzamura, hagamijwe cyane cyane kureba abafite indwara y’ishaza.
Maniragaba Augustin w’imyaka 85, wo mu Murenge wa Gataraga yavuze ko yishimiye uburyo Leta ikomeje kubafasha kuvuzwa amaso ku buntu, ariko agaragaza ko mbere yabanje kujya yivuza mu buryo bwa gakondo kuko yatekerezaga ko uburwayi bwe bufite aho buhuriye na karande zo mu muryango.
Yagize ati: “Nari maze igihe ntareba neza, nkeka ko ari amaso yo muri gakondo iwacu atavurwa ngo akire. Nagiye nishyiramo imiti y’abavuzi gakondo ariko amaso agenda arushaho kumerera nabi. Ubu bansanzemo indwara y’ishaza kandi bambwiye ko nzabagwa nkongera kubona neza. Ndashimira Leta idufasha kuvurwa nta kiguzi.”
Ayitegetse Evelyne w’imyaka 68, wo mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Kanyamitana yavuze ko na we yabanje gukeka ko yarozwe kubera uburyo uburwayi bw’amaso bwamufashe. Yagize ati: “Nabanje gukeka amarozi kuko numvaga amaso agenda ahuma buhoro buhoro. Nagiye nivurisha imiti ya kinyarwanda kuko ntari nasobanukiwe neza ko indwara z’amaso zivurwa zigakira. Ubu bamaze kunsuzuma bansobanurira ikibazo mfite ndetse bansaba kujya kwa muganga hakiri kare, kugira ngo babagemo ishaza mfite.”
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yavuze ko uburwayi bw’amaso bushobora gufata umuntu uwo ari we wese, ariko ko abageze mu zabukuru ari bo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara y’ishaza.
Yagize ati: “Indwara y’ishaza ni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu bageze mu zabukuru. Ariko ikibazo gikomeye ni uko hari abakomeza gukeka ko barozwe cyangwa bafite amaso yo muri gakondo, bamwe bagakoresha imiti y’ibyatsi bikarangira bangije amaso burundu.”
Yakomeje asaba abaturage kugira isuku y’amaso no kuyitaho buri gihe, anabashishikariza kujya bisuzumisha amaso nibura inshuro ebyiri mu mwaka kugira ngo indwara z’amaso zivurwe hakiri kare. Dr. Muhire yavuze kandi ko guhindura imyumvire ari imwe mu nzira zizafasha kugabanya ubuhumyi n’indwara z’amaso zikomeje kugaragara mu bageze mu zabukuru.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko Akarere kahisemo gukorana n’umufatanyabikorwa nyuma yo kubona ko ikibazo cy’indwara z’amaso mu bageze mu zabukuru gikomeje kwiyongera, kandi benshi muri bo bakaba badasobanukiwe ko izo ndwara zivurwa.
Yagize ati: “Twabonaga ko hari abageze mu zabukuru bafite ikibazo cyo kutabona neza ariko bamwe bakabihuza n’amarozi cyangwa karande zo mu miryango. Byadusabye gushaka abafatanyabikorwa bafite ubunararibonye mu buzima bw’amaso kugira ngo dufatanye kubegereza serivisi no kubahindurira imyumvire.”
Yakomeje avuga ko impamvu hibanzwe cyane ku bageze mu zabukuru ari uko ari bo bakunze kwibasirwa n’indwara y’ishaza ndetse bamwe bakaba batabasha kwigeza kwa muganga kubera ubushobozi buke cyangwa kutagira amakuru ahagije.
Yagize ati: “Abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kugira ibyago byinshi byo kurwara ishaza. Twasanze ari ngombwa kubegereza serivisi z’isuzuma no kubashishikariza kwivuza hakiri kare kugira ngo birinde ubuhumyi bushobora gukumirwa.”

