Umuganga akaba n’Umukozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC), Dr Anne Ancia yatangaje ko icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira vuba cyane kurusha uko byari byaratekerejwe.
Iki cyorezo cyatumye u Rwanda rufunga imipaka iruhuza na RDC; kimaze guhitana abantu 131 muri icyo gihugu mu gihe abarenga 513 bacyanduye ndetse muri Uganda cyahitanye umuntu umwe nkuko byemezwa n’ubuyobozi.
Mu kiganiro Dr.Anne Ancia yagiranye na BBC kuri uyu wa Kabiri yavuze ko uko barushaho gukora isuzuma ari ko birushaho kugaragara ko abanduye bageze no mu tundi duce.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’i Londres mu Bwongereza cyita ku ndwara, Centre for Global Infectious Disease Analysis bwagaragaje ko hashobora kuba hari abantu benshi banduye bataramenyekana, kandi ko umubare ushobora kuba wararenze 1,000.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iki cyorezo gishobora kuba kigari kurusha uko abantu babitekereza kuko hari undi mubare w’abanduye utaramenyekana.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yasabye abaturage gutuza no gukomeza kwitwararika, nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye kuri uwo munsi.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu cyumweru gishize yatangaje ko icyorezo cya Ebola ari ikibazo mpuzamahanga kandi gihangayikishije bitewe n’umuvuduko kiri kugenderaho.
Hari impungenge ko iki cyorezo gishobora kuba cyaramaze ibyumweru byinshi gikwirakwira mbere y’uko cyongera kugaragara kandi kugeza ubu nta rukingo kirabonerwa nubwo OMS ikomeje gusuzuma indi miti ishobora kugica intege.
Dr. Anne Ancia yavuze ko Intara ya Ituri muri RDC ari yo yagaragayemo Ebola bwa mbere kandi iri mu zikunze kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi.
Yagize ati:”Uko turushaho gukora igenzura kuri iki cyorezo, ni ko turushaho kubona ko cyamaze gukwira no hakurya y’umupaka ndetse no mu zindi ntara.”
Yongeyeho ko icyorezo cyageze no muri Kivu y’Amajyepfo no y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma ituwe cyane kandi ko kuba yibasiye hamwe mu hari umutekano muke byongera ibyago byo gukwirakwira vuba.
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu byakajije ingamba z’ubwirinzi mu gihe Uganda yasabye abaturage kwirinda guhoberana no guhana ibiganza mu rwego kwirinda ko ikomeza gukwirakwiraa.
Ni mu gihe umwe mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari utuye muri RDC na we ari mu banduye Ebola akaba yajyanwe mu Budage kuvurirwayo, mu gihe Ikigo gishinzwe kurinda no gukumira indwara cyatangaje ko bari gukurikiranira hafi abandi Banyamerika batandatu bikekwa ko bahuye na we.