Rusizi-Gihundwe:  Abarokotse Jenoside bagaya abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo
Imibereho

Rusizi-Gihundwe:  Abarokotse Jenoside bagaya abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 19, 2026

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi baragaya cyane abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abari hanze y’Igihugu, bagakangurira urubyiruko gusubiza rubabwiza ukuri ku kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanima  amatwi ibyo bikorwa bigayitse.

Babitangarije Imvaho Nshya ku wa 18 Gicurasi 2026, ubwo Umurenge wa Gihundwe wibukaga by’umwihariko Abatutsi bawuvukagamo bazize Jenoside, bamwe bicwa umugenda bajya muri sitade ya Rusizi, abarenga 70 bajugunywe mu cyobo kimwe bamwe ari bazima ahitwa i Shagasha, abagore n’abana 12 bakuwe mu nzu bari bihishemo, bakabicira rimwe bakabata mu bwiherero, abiciwe ku biro by’iyari Komini Kamembe, n’ahandi.

Uwamahoro Emma Marie waharokokeye, unahagarariye Ibuka muri uyu Murenge, avuga ko nyuma y’ubugome ndengakamere bicanywe n’abashakaga kubatsemba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahagarikwa n’ingabo zari iza RPA- Inkotanyi, n’aho bahungiye mu yari Zayire bakajya bagaruka kwica abarokotse, bagatsindwa kandi bababazwa n’abari mu mahanga bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Baratubabaza cyane kuko barayobya abo banyamahanga, urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi banyarwanda, tukaba tugomba guhora tubagaya tunabamagana. Turasaba cyane cyane urubyiruko kubima amatwi, rukanabasubiza rubereka ko bibeshya, u Rwanda rw’ubu atari nk’urwo basize bashenye,   rutapfa kabiri.”

Murenzi Adolphe w’imyaka 71, iwabo hiciwe abagore n’abana 12 bari bahahungiye, n’umuryango we ukicwa hagasigara mbarwa, na we avuga ko abo ba padiri Nahimana Thomas, Ndagijimana JMV wagiye yibye igihugu n’abandi bavuka muri aka karere bakomeje umugambi wabo mubisha wo guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, ntacyo bazageraho.

Ati: “Imyitwarire yabo ni iyo kugawa no kwamaganwa na buri wese. Tubarwanya twigisha abato ko u Rwanda babona ubu ruvuye kure, rutahasubira.  Tukabigisha ibyiza tukababwira guhaguruka bakabamagana kuko ubwo burozi bubi bw’ingengabiteerezo ya Jenoside ari bwo bworetse Igihugu, ntawe uri mu Rwanda rw’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, bashobora kubutamika ngo abwemere.”

Kwibuka byabanjirijwe no kunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe kuko hari n’abashyinguye mu rwa Nkanka bitewe n’aho biciwe. Abayobozi bafashe ijambo banyomoje abo birirwa bakwiza ingengantitekerezo ya Jenoside, bavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, abandi bakavuga ko ari amoko yasubiranyemo, abandi bakavuga ko ari ubwicayi bwatewe n’ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’ibindi.

Gatete Thacien watanze ikiganiro, yavuze ko mu yari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi batangiye kwicwa mu 1963 Habyarimana ataranaba perezida. Ati: “Ubwicanyi bwose se Abatutsi bagiye bakorerwa iyo ndege yari yahanutse? Gutoteza Abatutsi mu itegurwa rya Jenoside, kwica umwana cyangwa umukecuru w’i Gihundwe ngo ni we uhanuye indege, yari anayizi?’’

Yasabye abaturage kwima amatwi abo bose babajijisha bashaka kongera kuboreka, bakumva ibyo bigishwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside ikubaka bushya Igihugu.

Ndamyabera Fiacre watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho kuva akiri umwana, aho yatsinze amashuri umwanya we ugahabwa undi, agakurana icyo gikomere nubwo yaje kwiga, muri Jenoside, agakorerwa iyicarubozo rikomeye n’interahamwe n’abasirikare b’icyo gihe, n’ubundi bugome bwatumye yumva yanze ubuzima, yishimira ko nyuma yo kurokoka abukunze.

Ati: “Nahuye n’ibikomere byinshi ariko ku bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nagiye i Kigali Jenoside ikirangira, nkora ikizamini muri Banki Nkuru y’Igihugu ndagitsinda, ndakora, abana banjye 6 biga ayabo n’ayo ntagezemo,  ubu barakorera Igihugu,nanjye nishimiye ubuzima bwiza nari naravukijwe.”

Asaba urubyiruko kujya rwumva neza ubuhamya butangwa mu  kwibuka, rukamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose. Kwamagana abakwirakwiza urwango byanagarutsweho na komiseri muri Ibuka mu Karere ka Rusizi, Niyonsaba Félix. Ati: “Tumaze iminsi twumva abana b’abasize bakoze Jenoside bavuga ko ku myaka 32 ibaye, abarokotse bagombye kuba batagifite agahinda. Abo ni abo kwamaganwa bikomeye kuko agahinda katagira imyaka. Yavuze ko bazahora barwanywa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko  kataguwe neza na bamwe mu bagakomokamo bacyumvikana bakwirakwiza hanze ingengabitekerezo ya Jenoside, kanagize ibindi byago byo kuba karabayemo  Zone Turquoise, byongera igihe cyo gukora Jenoside ku bicanyi, banabona umwanya uhagije wo guhunga n’ibyabo byose.

Icya 3 ni uko na nyuma ya Jenoside bagarukaga ari abacengezi bakica abarokotse, bagateza umutekano muke, ariko ingabo zabatsinze zikabirukana.

Avuga ko nubwo batsinzwe bakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside aho bahungiye, akabaha ubutumwa. Ati: “Ubutumwa bukomeye twabaha kuri uyu munsi twibukaho ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukubibutsa ko imbaraga zahagaritse Jenoside, zikubaka igihugu muri iyi myaka 32 zikubye kenshi, kandi Abanyarwanda duhagurukiye gukomeza kurinda ubumwe bwacu.”

Mu Murenge wa Gihundwe haherutse kuboneka imibiri 7 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu kwezi gutaha mu rwibutso rwa Nyarushishi ubwo hazaba igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Akarere.

Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gusubiza abavuka i Rusizi birirwa bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’igihugu
Komiseri muri Ibuka mu Karere ka Rusizi, Niyonsaba Félix asaba abo bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside guhinduka
Meya Sindayiheba Phanuel asaba abanyarusizi gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo
Mu buhamya bwe, Ndamyabera Fiacre yishimiye aho ageze yiyubaka
Bari mu rugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Kamembe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA