Iburengerazuba: Ngororero ihohoterwa rikorerwa abagabo ryazamutseho 19,1%
Imibereho

Iburengerazuba: Ngororero ihohoterwa rikorerwa abagabo ryazamutseho 19,1%

NYIRANEZA JUDITH

November 3, 2026

Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS 7) bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagabo mu ngo mu Karere ka Ngororero mu myaka itanu ryazamutseho 19,1% kuko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020, abagabo bahohotewe bari 4,0% barazamuka bagera kuri 23,1% mu 2025.

Ibi bipimo byagaragajwe ubwo hamurikwaga ibyavuye mu Bushakashatsi wa 7 ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu, aho byagaragaye ko hari bimwe mu bipimo byazamutse bikeneye kugabanyuka hakaba n’ibyamanutse bikeneye kuzamuka.

Mu 2014/2015, ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu Karere ka Ngororero, abagabo bangana na 16,5% ari bo bahuye n’ihohoterwa, riragabanyuka cyane rigera kuri 4,0% mu 2019/2020 hanyuma rizamukaho 19,1% mu 2025 kuko ryatumbagiye rigera kuri 23,1%.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko byatewe n’impamvu zitandukanye harimo kuba abagabo bararushijeho gusobanukirwa bagatanga amakuru kimwe no kuba abagore baritiranyije uburenganzira n’ubwuzuzanye.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe guhohotera undi, yaba umugore, yaba umugabo, yaba ababyeyi bahohotera abana, ni ngombwa ko tumanuka tugakangurira abaturage bacu ko kizira rwose guhohotera uwo ari we wese.

Ntabwo mvuga ko byiyongereye kubera ko abagore wenda bagize amahane kurushaho, ahubwo bishobora kuba ari uko abagabo batangiye kubigaragaza, […..] ubu amakuru arihuta, bityo ikitaramenyekanaga kera ubu bikaba bimenyekana ntitwavuga ko kera bitabagaho, ariko muri make, nta muntu n’umwe ukwiye guhohotera undi, yaba umugabo cyangwa umugore.”

Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ni ko kagaragayemo kuba harabaye igabanyuka ry’ihohoterwa ku bagabo aho mu bushakashatsi bwa DHS 7 bwakozwe mu 2014/2015, abagabo bahohotewe bari 34,5% naho mu 2019/2020 baragabanyutse bagera kuri 31,7% hanyuma mu 2025 bagera  kuri 15,2%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abagabo bahohoterwa ku kigero cyo hejuru ni abo mu Karere ka Rubavu kuko mu 2025, ubushakashatsi bwagaragaje ko bari 39,2% bavuye kuri 31,6% mu 2019/2020 na 16,4% mu 2014/2015.

Ku rwego rw’Igihugu kandi abagabo bahohotewe hagiye habamo impinduka kuko mu 2014/2025 abahohotewe bari 19,8%, mu 2019/2020 baragabanyutse bagera kuri 18,3% mu 2025 barazamutse bagera kuri 23,2%.

Mu gukemura ikibazo cy’ihohotera, ubuyobozi bwijeje ko bugiye kurushaho kumanuka bukegera abaturage, hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga no guhindura imyumvire.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA