“U Rwanda ni igihugu cyakira neza impunzi n’abimukira, kandi rwiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa barwo b’i Burayi kugira ngo abimukira bahabwe igisubizo kirengera umutekano wabo, cyemewe n’amategeko kandi cyubahiriza agaciro n’uburenganzira bya muntu.”
Ubwo butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Biruta Vincent nyuma y’ibiganiro yahuriyemo n’abahagarariye ibihugu bitanu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ari byo Autriche, Danimarike, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi i Vienne muri Autriche.
U Rwanda n’ibyo bihugu bitanu, bikomeje mu biganiro bigamije kureba uburyo mu Rwanda hashobora gushyirwaho ikigo cy’icyitegererezo cyakira abimukira batemerewe gukomeza gutura muri ibyo bihugu, nyuma yo gufatirwa ibyemezo byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo cyangwa ahandi bemerewe gutura.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta yavuze ko iyi gahunda igamije gushakira ikibazo cy’abimukira ibisubizo birambye, hashingiwe ku bufatanye bungana kandi bugirira inyungu impande zombi, hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Dr. Biruta yasobanuye ko gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo cyangwa mu bindi bihugu bemerewe guturamo ari imwe mu nzira zo gukemura ibibazo biterwa n’abimukira bari mu bihugu by’u Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Avuga ku musanzu w’u Rwanda, Minisitiri Dr. Biruta Vincent yakomeje agira ati: “Muri icyo gihe kandi, tuzaba tugira uruhare mu gukosora ubusumbane buri ku rwego rw’Isi mu mahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, kuko ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera abantu kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo n’Abanyafurika.”
Yagaragaje ko nubwo hari abimukira baba barafatiwe ibyemezo byo gusubizwa mu bihugu bakomokamo cyangwa kuvanwa ku butaka bw’ibihugu by’u Burayi, hari imbogamizi zituma ibyo byemezo bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Iki kigo giteganywa gishobora kuba imwe mu nzira zo gukemura izo mbogamizi, ndetse kikagira uruhare mu guca intege ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu, aho ababyungukiramo bifashisha intege nke z’abimukira bakabashora mu ngendo ziteje akaga bashaka kugera i Burayi.
Abazajya bakirwa muri iki kigo
Umushinga w’iki kigo ugenewe abantu binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri kimwe muri ibyo bihugu bitanu, ariko bakaba barafatiwe icyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa cyo gusubizwa mu gihugu bakomokamo cyangwa kuvanwa ku butaka bw’icyo gihugu.
Ibi bivuze ko kitazajya cyakira abantu bakeneye uburinzi mpuzamahanga cyangwa abafite izindi mpamvu zemewe n’amategeko zituma bemererwa gukomeza kuba muri ibyo bihugu.
Abazajya bakirwa bazahabwa amahirwe yo kwinjira no kubaho mu muryango nyarwanda, ariko kandi bazagira n’uburenganzira bwo guhitamo gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake cyangwa kujya mu kindi gihugu bemerewe guturamo.
Mu gihe hari abemerewe gutura mu kindi gihugu, bazafashwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’u Rwanda mu buryo bwo kuborohereza kugerayo no kwinjira mu buzima bw’icyo gihugu. Abifuza gusubira mu bihugu bakomokamo na bo bazahabwa ubufasha bukenewe.
Minisitiri Dr. Biruta yashimangiye ko iki kigo kizashingira ku mahame y’ubufatanye bungana, kandi ko kitazaba igisubizo ku kibazo cy’abimukira n’umutekano wabo gusa, ahubwo kizaba n’umusingi wo guteza imbere ubundi bufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burayi.
Yakomeje agira ati: “Turizera ko ubu bufatanye amaherezo buzafasha kurokora ubuzima bw’abantu, binyuze mu gufasha guhagarika ibikorwa by’abacuruza abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bungukira mu gushora abimukira mu ngendo zigoye cyane kandi zishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi zikorwa mu bihe byo kwiheba.”
Amategeko n’uburenganzira bwa muntu bizubahirizwa
Umushinga w’iki kigo uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa hubahirizwa amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ay’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Mu biganiro harimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iri mu rwego rw’indorerezi, ikagira uruhare mu kureba uko ingingo z’amasezerano zashyirwa mu bikorwa hubahirijwe amategeko y’uwo muryango.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) na ryo ritanga ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki ku mikorere y’ikigo, ndetse ryiteguye gufasha mu kwita ku bimukira no kubarengera mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yaba ibisabye.
Ku rundi ruhande, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ririmo kugirana ibiganiro n’impande bireba, hagamijwe kurinda ubusugire bwa gahunda zo gutanga ubuhungiro no gukomeza kurengera abantu bose bafite uburenganzira bwo guhabwa uburinzi mpuzamahanga.
UNHCR inatanga inama ku bijyanye no kureba niba imikorere y’iki kigo izubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda mu 2027
U Rwanda n’ibihugu bitanu by’u Burayi birimo gukomeza ibiganiro ku buryo bwitondewe, hagamijwe kugera ku masezerano ashyiraho ikigo n’uburyo kizajya gikora.
Intego ni uko ibiganiro byabyara amasezerano yemeranywaho n’impande zose, ku buryo abimukira ba mbere babarirwa mu 100 bashobora gutangira kwimurirwa mu Rwanda bitarenze mu 2027.
Dr. Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo b’i Burayi mu gushaka ibisubizo byubahiriza umutekano, amategeko, agaciro n’uburenganzira bya muntu.
Yagaragaje kandi ko ubu bufatanye bushobora kugira uruhare mu gukemura zimwe mu mpamvu zituma abantu bimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zirimo ubusumbane mu mahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu.
Yashimangiye ko kimwe mu byitezwe kuri iyi gahunda ari ugufasha kurokora ubuzima bw’abantu, binyuze mu guca intege abacuruza abantu babashora mu ngendo ziteje akaga, akenshi bakazikora bari mu bihe bikomeye by’ubuzima.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushakira abimukira ibisubizo birambye, byubahiriza amategeko kandi birengera agaciro ka muntu.