Igihugu cyari cyatewe – Dr Nsanzimana avuga ku byuma
Ubuzima

Igihugu cyari cyatewe – Dr Nsanzimana avuga ku byuma

WILSON TWAGIRA

October 15, 2026

Abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), kuri uyu wa kane tariki 15 ukwakira 2026 bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana abasobanurira uburemere bw’ikibazo cy’ibinyobwa n’ibiribwa bitujije ubuziranenge n’uburyo ari igitero gikomeye cyagabwe ku Rwanda. 

Yagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge zamamaye ku izina ry’ibyuma zari zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage by’umwihariko ku rubyiruko, azigereranya n’igitero cyari kigabwe ku gihugu ashingiye ku ngero zabaye mu mateka aho ibiyobyabwenge byagiye byifashishwa mu bitero bigamije koreka ibihugu. 

Yagarutse ku rugero rw’intambara zishingiye ku biyobyabwenge bya Opium zagabwe ku bwami bw’u Bushinwa bwitwaga Quin mu kinyejana cya 19 mu mirwano yabuhuzaga n’ibihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa byari bikomeye icyo gihe. 

Yagize ati: “Igihugu cyari cyatewe. Mu mateka y’Isi hari hari bimwe mu bihugu byagize ikibazo cy’ubukungu, ndetse n’urubyiruko rurimo abakiri bato bazahajwe n’izo nzoga kubera ikibazo cy’ubusinzi hamwe n’ibiyobyabwenge, ayo mateka tujye tuyigiraho.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko igitero nk’icyo ku Bushinwa, ikiyobyabwenge cya opium cyinjizwaga mu Bushinwa giciye mu Buhinde kugeza ubwo abaturage bakinyoye bakabura imbaraga zo kurwanya ba gashakabuhake. 

Akomeza agira  ati: “Rero tugomba kwigira ku mateka kuko n’uwashaka kurwanya u Rwanda ni yo nzira yanyuramo…”

Bamwe mu bagize iryo huriro, bagaragaje impungenge ku bijyanye n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge nka bimwe mu byiswe “ibyuma” cyangwa inzoga/ibinyobwa bifite nkomoko idasobanutse cyangwa ibitemewe mu masoko, banenga zimwe mu nzego zishinzwe gutanga ibyangombwa zisa n’izadohotse mu birebana no kugenzura ubuziranenge bw’ibinyobwa, basaba ko zahabwa ubushobozi zigakora neza kurusha. 

Hon Mukama Abbas yagize ati: “Abashinzwe gukora igenzura bagombye kuba barafashe umwanya bagasuzuma neza niba Etiketi, cyangwa ibirango byanditse ku cyinyobwa bijyanye n’ibyo baherewe uburenganzira gukora, urebye neza wasanga harimo icyuho cya ruswa kandi na yo ubwayo ni ikibazo.”

Hon. Mukabaramba Alvera, na we asanga inzego zifite mu nshingano gutanga ibyemezo by’ubuziranenge zakabaye zarashishoje mbere, nyuma yo kubona inganda zikora inzoga zitemewe zikomeza kwiyongera.

Ati: “Kuba inganda zikora ibyuma zarakomeje kwiyongera nk’aho ari inganda zikora amasabune cyangwa imyenda, iyo hadafatwa ibyemezo byo guhagarika izo nzoga byari kwiyongera cyane bikagera no kuri magana atanu.  Umugenzuzi w’imari ya Leta azinjire muri iki kibazo.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kugana amavuriro nyuma yo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, naho abarenga 50 bari barapfuye.

Dr. Nsanzimana aheruka gutangaza ko abagera hafi ku 100 bahumye burundu, mu gihe abandi bagize ibibazo by’ubwonko, umwijima n’izindi ngingo.

Abagize ihuriro ry’imitwe ya Politike mu biganiro bigamije kurwanya ibyuma.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA