U Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bumvikanye ku isuzuma rya mbere rya gahunda y’u Rwanda yo kubona inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto. Ni ubwumvikane buteganya ko u Rwanda rushobora kubona inkunga y’asaga miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda, hafi miliyoni 35,7 z’Amadolari ya Amerika, akazatangwa nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF.
Ni nyuma y’uko ubukungu bw’igihugu bugaraje ibipimo byiza, aho bwazamutse ku gipimo cya 9,7% mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026.
Ubu bwumvikane buje nyuma y’uko u Rwanda rwageze ku ntego z’ibipimo by’ubukungu bwiyongera zari ziteganyijwe kugerwaho mu mpera za Kamena 2026, muri gahunda rufitanye na IMF.
Aya mafaranga azaba ari igice cya mbere u Rwanda ruzahabwa muri gahunda y’amezi 38 y’inguzanyo y’igihe giciriritse itangwaho inyungu nto (ECF), yemejwe na IMF muri Kamena 2026, ikaba iteganya inkunga y’amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika.
Inama y’Ubutegetsi ya IMF iteganya gusuzuma iri suzuma rya mbere mu Ukuboza 2026, nyuma yaho ayo mafaranga akabona gutangwa.
Umuyobozi w’Itsinda rya IMF rishinzwe u Rwanda, Albert Touna Mama, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, yavuze ko ubu bwumvikane bushingiye ku musaruro mwiza u Rwanda rwagaragaje muri gahunda y’inguzanyo y’igihe kirekire.
Yahamije ko Guverinoma yagaragaje ubwitange mu gushyira mu bikorwa politiki z’imari n’ubukungu zishyira imbere ihame ryo kubungabunga ubukungu buhamye no kwishyura umwenda ku rwego rushobora kwihanganirwa, mu gihe hakomeje gushyirwa mu bikorwa gahunda z’iterambere.
IMF ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 9,7% mu gice cya mbere cya 2026, mu gihe izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 15,7% muri Kanama, rikaba riri hejuru cyane y’intego ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo kugira izamuka ry’ibiciro riri ku kigero cya 5%.
Mama yavuze ko iri zamuka rikabije ry’ibiciro ryatewe ahanini n’igitutu cyari gisanzwe kiri ku biciro, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori n’iry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi ku isoko mpuzamahanga.
Yavuze ko politiki y’ifaranga ya Banki Nkuru y’u Rwanda igomba gukomeza kwibanda ku kugarura izamuka ry’ibiciro ku kigero cy’intego cyashyizweho.
Icyuho cy’ingengo y’imari cyagabanutse kigera kuri 4.8% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, bitewe ahanini no kongera imisoro yakusanyijwe no gucunga neza amafaranga Leta ikoresha.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusuf yatangaje ko amavugurura akorwa mu bijyanye no politiki ko gusigasira iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ashingira ku kunoza uko uburyo bwo gucunga ingengo y’imari ya Leta, gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu no gucunga neza imyenda y’amahanga.
Yagize ati:”Mu gihe twumvikanye na IMF kuri iyi gahunda, kenshi imara imyaka 3, aho isuzumwa inshuri ebyeri buri mwaka.”
Yashimangiye ko izuma ryakozwe ryerekanye ko habayeho kubakira ku biteganywa muri iyo gahunda y’inkunga y’inguzanyo harimo amavugurura ku micungire y’imari ya Leta, ingengo y’imari, aho igihugu gishora amafaranga ndetse n’ibijyanye no gukusanya imisoro.
Uwo muyobozi yavuze Guverinoma yashyizeho ingamba zihamye zo gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu mu cyerecyezo cya 2030 hagamijwe kongera amafaranga u Rwanda rwinjiza.
Yagize “Ati: “Turimo kugera ku ntego zo gucunga umwenda. Turaguza, ariko hari urwego rw’inguzanyo tutagomba kurenza, kugira ngo tutagira ibyago byinshi. Dukomeza intego yo kuguma ku rwego ruciriritse, bityo tukaba dukomeje kuyigeraho.”
