Impamvu u Burayi bwongeye gutekereza kohereza abimukira mu Rwanda 
Politiki

Impamvu u Burayi bwongeye gutekereza kohereza abimukira mu Rwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 2, 2026

U Rwanda rwongeye kuza imbere ku rutonde rw’ibibugu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) utegenya gukorana na byo mu gushaka igisubizo kirambye cy’abimukira n’abasaba ubuhungiro batabonye amahirwe yo guhabwa uburenganzira bwo gutura i Burayi cyangwa guhabwa ubwenegihugu. 

Ibi bihugu bitekereje u Rwanda hashize igihe gito urugwiro rwagaragarijwe abashoboraga kuva mu Bwami bw’u Bwongereza ruburijwemo n’amarangamutima ya bamwe mu babona igisubizo rukumbi gisigaye nk’ikibazo.

Ku wa Kane tariki ya 01 Ukwakira, i Luxembourg habereye ibiganiro byahuriyemo ba Minisitiri b’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu batuutse mu bihugu 27, kugira ngo baganire ku buryo bwo kurushaho gukaza umutekano wo ku mipaka no guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Itsinda ry’ibihugu birimo Austria, Denmark, u Budage, u Bugereki n’u Buholandi byo byamaze kugaragaza ubushake bwo gusaba u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bya Afurika kwakira abo bimukira mu gihe bategurirwa gusubizwa mu bihugu byabo nyuma yo kwangirwa ubuhungiro cyangwa kuba badafite uburenganzira bwo kuguma muri EU.

Abo bayobozi baganiriye ku buryo bwo kunoza uburyo bwo gusubiza mu bihugu byabo abaturage biganjemo urubyiruko batabonye uburenganzira bwo gukomeza gutura mu bihugu by’u Burayi, ari na ho igitekereo cyo kuganiriza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bazoherezwamo by’agateganyo cyasesenguwe neza. 

Denmark, Austria, u Bugereki n’u Buholandi ni byo bihugu bimaze igihe bisuzumana ubwitonzi iyo gahunda n’uburyo izashyirwa mu buryo u Rwanda rukaba icyitegererezo cyo kubakira no kubitaho bahabwa amahirwe anyuranye atuma bategura ahazaza habo harushijeho gutekana. 

Minisitiri ushinzwe Abimukira mu Bugereki we yamaze guhishura ko Igihugu cye cyiteguye gutangira kohereza abo bimukira mu bihugu byemera kubakira mu mwaka utaha wa 2027, akazaba ari n’umwaka u Bugereki buzaba buyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Manda izenguruka buri gihugu mu bigize uwo Muryango.

Intumwa za EU, Anna Strolenberg na Tineke Strik, ziheruka gukorera uruzinduko mu Rwanda no muri Uganda mu kugenzura niba biteguye kwakira by’agateganyo abo bimukira, basanga by’umwihariko u Rwanda rugitegeye amaboko abo bimukira kandi  rwiteguye kubahangira amahirwe atuma bongera kwigarurira icyizere. 

Mu gihe ibyo bihugu bibona iki gisubizo nko kwikiza ikibazo, u Rwanda rwo rubona kwakira abo bimukira ari ukongera kubaha amahirwe ya kabiri y’ubuzima bihitiyemo kandi batewe ishema na bwo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko amasomo Abanyarwanda bigiye ku mateka ari yo atuma badashobora kwirengagiza abari mu kaga, by’umwihariko abimukira n’impunzi, ari na yo mpamvu u Rwanda ari Igihugu gihora gitegeye amaboko abaturage bose bafite ibibazo bifitanye isano n’ubuhunzi. 

U Rwanda kandi rwizera ko Afurika ifite inshingano zo gufatanya n’isi yose mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’abiganjemo urubyiruko bajya gushakira amahirwe y’imibereho ku yindi migabane basize atagira ingano iwabo. 

Nanone kandi u Rwanda rubona guhangira abimukira imibereho ibahesha agaciro ari andi mahirwe y’ubukungu n’iterambere kuko imbaraga bajyana ku migabane idashaka kubakira zishobora gukora ibitangaza mu bihugu byabo bikeneye abakozi biteguye guhanga ibishya no gukoresha neza ubutunzi n’amahirwe y’Umugabane wabo.

U Rwanda rubona kandi ko aho kugira ngo abimukira n‘abasaba ubuhungiro babonwe nk’ikibazo gusa, hakwiye kuremwa imibereho ituma abahunze iwabo babaho, bagakora bisanzuye ndetse bakaba biteguye gutanga umusanzu utabaha umusaruro ku giti cyabo ahubwo unahindura imibereho ya benshi ku mugabane wa Afurika. 

Ibyo si ibitekerezo gusa, kuko bishingiye kuri Politiki y’u Rwanda yo kwita ku mpunzi, abimukira n’abasaba ubuhungiro yibanda ku kubaha urufunguzo rwo kwigira, kunoza imibereho yabo ndetse bagahangirwa amahirwe y’ubukungu atabaheza mu iterambere rusange ry’Igihugu, aho kubaharira guhora bategereje imfashanyo. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA