Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2023, Umuyaga ukomeye, imvura nyinshi ivanzemo n’urubura byangije inzu 64 n’ibisenge by’amashuri 10 hirya no hino mu Gihugu.
Ibi byago byabereye mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo, Rulindo, Ngoma, Nyamasheke na Ngororero.
Muri Kayonza, Umurenge wa Ruramira wibasiwe n’umuyaga mwinshi waherekejwe n’imvura n’urubura, bituma intoki 223 bigwa wangiza n’ibisenge by’inzu zitandukanye.
Mu Murenge wa Mukarange, ibisenge by’inzu 21 byangiritse, mu gihe mu Murenge wa Ruramira izindi nzu ebyiri zavuyeho ibisenge.
MINEMA ivuga ko imiryango imwe yagizweho ingaruka yacumbikiwe by’agateganyo n’abaturanyi, mu gihe indi yari iri gusubizaho amabati atangiritse cyane.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo ni wo wagaragayemo ibyangijwe n’ibyo biza byinshi, aho inzu 34 zasenyutse.
Mu Karere ka Rwamagana, umuyaga mwinshi wibasiye ishuri rya GS Ruhunda, usenya ibisenge by’ubwiherero 22 n’iby’ibyumba by’amashuri 10.
Inzu eshatu zo mu Mudugudu wa Kayenzi na yo yakuweho ibisenge, mu gihe indi nzu yo mu Kagari ka Gati yangiritse.
Ibyanya byagenewe ubuhinzi bw’ibihingwa mu buryo bwihariye na zo zarangiritse mu Murenge wa Muhazi.
Mu Karere ka Rulindo, inzu imwe yo mu Murenge wa Shyorongi yavuyeho igisenge, aho amabati 70 n’ibiti byari bigize igisenge byangiritse.
Ibi byago byatewe n’ikirere byakurikiwe n’izindi mpanuka, aho mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Ruharambuga, ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyateje inkongi yibasiye inzu ebyeri n’ibindi byari biyegereye.
MINEMA yavuze ko imiryango ibiri ari yo yagizweho ingaruka n’ibyo biza, aho ibyangiritse byabaruwe bifite agaciro ka miliyoni 10,3 Frw.
Mu Karere ka Ngoma, umugore w’imyaka 29 yakubiswe n’inkuba mu Murenge wa Sake, ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma kugira ngo yitabweho.
Mu Karere ka Ngororero, inkongi yibasiye hafi hegitari ebyiri z’ishyamba rya Leta rya Kagogo, aho abayobozi b’Inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’abaturage bafatanyije mu bikorwa byo kuzimya uwo muriro, mu gihe iperereza ku cyawuteye ryari rigikomeje.
MINEMA yasabye abaturage kongera ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza, cyane cyane muri iki gihe umuyaga mwinshi n’imvura nyinshi bikomeje guteza ibiza.
Iyo Minisiteri yasabye abaturage gusana inzu zishaje, kuzirika neza ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga, gukomeza inkingi n’inkuta z’inzu, no gushyiraho imiyoboro y’amazi n’ibikoresho bifasha kuyobora amazi y’imvura.
Abaturage basabwe gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri n’imiyoboro y’amazi, ndetse no kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi.
MINEMA kandi yasabye ibigo n’ahandi hateranira abantu benshi gushyiraho imirindankuba, ndetse buri gihe hakagenzurwa niba ibyo byuma n’izindi gahunda zo kurinda inkuba bikora neza.