Intore zirenga 200 zatangiye itorero rigamije kuzitoza amateka y’igihugu
Imibereho

Intore zirenga 200 zatangiye itorero rigamije kuzitoza amateka y’igihugu

SHEMA IVAN

August 17, 2026

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha amateka y’Igihugu, Umuryango wa ‘Imbuto Foundation’ ufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’lnshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, wateguye itorero ry’urubyiruko Icyiciro cya Gatatu ryiswe “Imbuto Zitoshye “

Iri torero ryatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera aho rigamije guhugura urubyiruko no kubatoza uburyo bw’imibereho, kubigisha amateka y’Igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’imyifatire bikwiye kubaranga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, watangije iri torero yibukije Intore ko ari amahirwe kwitabira Itorero, ashimangira ko inshingano zabo nk’urubyiruko bagomba guharanira kuba bandebereho.

Yagize ati: “Uyu munsi ubwo dutangiza icyiciro cya 3 cy’Itorero ‘Imbuto Zitoshye’, ndangira ngo mbibutse ko izina ryanyu ryivugira; ‘Imbuto Zitoshye’ zigira akamaro ndetse zikanakagirira n’abatuye Igihugu cyacu. Ni na yo ntego y’Itorero ryacu, kubaka Abanyarwanda bazagira umumaro kandi bazera imbuto. Izina ryiza mufite rero, ribashyireho umukoro.”

Yakomeje agira ati: “Muri iri torero muharanire kuvamo indangagaciro zihagije zizabafasha guhangana n’ibibazo biri mu rubyiruko ndetse no kwerera imbuto bagenzi banyu”.

Umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero lmbuto Zitoshye guharanira kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Mwebwe Imbuto zitoshye tubatezeho byinshi. Icyo tubasaba ntikigoye. Mwirinde ibibayobya mwige ibibafitiye umumaro ndetse muharanire kuba inyangamugayo. Ibyo muziga byose muzabyumve kandi mubishyire mu bitekerezo ariko munabishyire mu bikorwa”.

Yongeyeho ati: “Rubyiruko, ‘Mbuto Zitoshye’, Itorero mwajemo uyu munsi murifate nka bumwe mu buryo bwo guhuza ubuhanga n’ubumenyi mwakuye mu ishuri, umuco nyarwanda n’icyerekezo cy’Igihugu bityo bibafashe kugera ku byiza umuryango n’Igihugu bibifuzaho hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza.”

Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu mu Muryango ‘Imbuto Foundation’, Muhire Alexis yasabye Intore kuzabyaza umusaruro amahirwe yo kwitabira itorero bahawe birinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Ati: “Kwiga no gutsinda mu byo mwiga ni ingenzi, ariko ntibihagije. Kuba umusore cyangwa umukobwa w’Umunyarwanda bisaba kugira intego, gukora cyane, kubaha, kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Rubyiruko, ‘Imbuto Zitoshye’ mwese muri aha, nagira ngo mbasabe gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Indagagaciro muzigira hano zizabafasha gukomeza kwiyubaka haba mu buryo bw’ubumenyi ndetse n’ubushobozi kuko ni bwo muzabasha kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza, muhereye kuri mwe ubwanyu”.

Iri torero ryahuje urubyiruko 237, biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 25 Kanama 2026. Ryitabiriwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025–2026 bize amasomo babifashijwemo n’umushinga ‘Edified Generation’ ndetse harimo n’urubyiruko rufite impano n’imishinga yo kwiteza imbere iterwa inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation.

Umuyobozi ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Uwera Kayumba Alice, yasabye ‘Imbuto Zitoshye’ guharanira kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice (hagati) ari kumwe n’abandi bayobozi batangije Itorero ‘Imbuto Zitoshye
Urubyiruko 237 rwitabiriye Itorero ‘Imbuto Zitoshye’ icyiciro cya gatatu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA