Inyungu u Rwanda ruzakura mu kuyobora  Umuryango ‘G77 + China’ 
Politiki

Inyungu u Rwanda ruzakura mu kuyobora  Umuryango ‘G77 + China’ 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 28, 2026

Mu gihe u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango uhuza Ibihugu bikiri mu Nzira y’Amajyambere byiyongereyeho u Bushinwa (G77+ China) mu mwaka utaha wa 2027 nyuma y’umwanzuro w’Inama Ngarukamwaka yo ku rwego rwa ba Minisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, hari inyungu nyinshi ruzakura muri ayo mahirwe yo kuyobora ibyo bihugu 134 bituwemo n’abaturage bari hejuru ya 80% by’abatuye Isi muri rusange.

Ku Rwanda, ni inshingano iremereye  ariko ijyanye n’icyerekezo cyarwo cyo kuba rwateye imbere bitarenze mu mwaka wa 2050, kuko ibihugu bihuriye muri uyu Muryango bihuje umugambi wo kuvuga ijwi rimwe mu Muryango w’Abibumbye, binyuze mu kubaka urubuga ruhamye rubiganisha ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, nyuma y’amatora,  yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukoresha ubu buyobozi mu kurushaho kuzamura ijwi rihuriweho n’abanyamuryango bose no gushyigikira ubusabe bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo na byo birusheho kwiteza imbere mu buryo burambye.  

Kuba u Rwanda rugiye kuyobora uyu Muryango bitanga inyungu nyinshi, uhereye ku kongera umuvuduko w’ubufatanye muri dipolomasi, kurushaho kugaragaza icyo rushoboye mu ruhando mpuzamahanga, kwerekana amahirwe rufite n’Umugabane wa Afurika muri rusange, kwagura ubutwererane bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi, kongera amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi. 

Umwanya wihariye mu butwererane mu bya dipolomasi

U Rwanda ruzaba rubonye amahirwe yo guhuza ibikorwa by’intego ihuriweho y’ibi bihugu 134 mu biganiro bikomeye bibera mu Muryango w’Abibumbye, rukazaba ruri ku ruhembe rw’imbere muri ibyo biganiro bya dipolomasi birenze ubunini n’abaturage byarwo.  

Umuryango wa  ‘G77 + China’ ubwawo ushimangira ko inshingano zawo ari izo kongerera ubushobozi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu kugaragaza ibyifuzo bifite no kongera imbaraga mu biganiro bibera mu nzego zose za Loni, ijwi ryabyo rikarushaho guhabwa agaciro ku meza y’uruganiriro.

Kuyobora uwo muryango bizashyira u Rwanda ku ruhembe rw’imbere mu biganiro birebana n’iterambere rirambye, kurwanya imihindagurikire y’ibihe, iterambere y’urwego rw’imari no gutera inkunga imishinga itandukanye, ikoranabuhanga rigezweho n’iry’ubwenge buhangano (AI), ibirebana no guhabwa cyangwa kwishyura imyenda, umutekano w’ibiribwa, kurwanya ubukene, amavugurura y’inzego mpuzamahanga n’ibindi.

Ibyo bizafasha u Rwanda kugaragara nk’igihugu gihagarariye ibindi mu guhindura icyerekezo cya Politiki mpuzamahanga mu nyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho gushyira mu bikorwa ibyemezo biturutse ahandi amajyepfo y’Isi (cyane cyane Afurika) atabigizemo uruhare. 

Amahirwe yo guhagararira inyungu za Afurika mu ruhando mpuzamahanga 

Ni kenshi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akunze kugaragaza uburyo Afurika ifite amahirwe atagira ingano ariko atabyazwa umusaruro mu nyungu za Afurika. Kuba u Rwanda rwatorewe kuyobora uwo Muryango bivuze ko ayo mahirwe azarushaho kugaragarizwa ibihugu byateye imbere, ndetse hanabeho ubufatanye budaheza Abanyafurika mu rugamba rwo guharanira iterambere ritagira n’umwe risiga inyuma. 

Iryo terambere rikenewe by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ni irijyanye n’ibibazo by’ingutu birimo kutabonera inkunga zihagije imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ibikorwa remezo, kwimakaza umutekano w’ibiribwa, kongera inganda ndetse no kugera ku nkunga z’iterambere.

Amahiwe yagutse y’ubutwererane n’ibihugu by’amajyepfo y’Isi

U Rwanda nk’Umuyobozi,  rufunguriwe amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi biherereye muri Afurika, Aziya, Amerika y’Amajyepfo ndetse na Karayibe. 

Nubwo hari bimwe muri ibyo bihugu u Rwanda rwamaze gutangiza umubano n’ubutwererane mu nzego zinyuranye, haracyari amahirwe y’ubutwererane mpuzamahanga azava mu kuyobora uwo Muryango, kuko ruzaba rushobora kugera ku biganiro n’ubufatanye n’ibindi bihugu mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo, ubucuruzi n’ishoramari, ingufu zisubira, guhererekanya ubumenyi rusange ndetse n’uwa tekiniki n’ibindi.

Amahirwe y’ubukungu n’ishoramari aziyongera 

Nubwo kuyobora uyu Muryango bidahita bihesha u Rwanda itike yo kubona inkunga, ku rundi ruhande ruzaba rubonye amahirwe ya dipolomasi ategura inzira zigamije kugaragaza u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’imikoranire ibyarira inyungu impande zombi.

Nk’urugero, u Rwanda rushobora kunyura mu nama zo ku rwego rwo hejuru rukagaragaza amahirwe y’ishoramari rufite no kwihuza n’izindi Guverinoma zikeneye ubufatanye bubyara inyungu, ibigo by’iterambere ndetse n’abashoramari bo mu bihugu bihurira muri ‘G77 + China’.

Ijwi rirushijeho gukomera mu gushaka inkunga z’iterambere rirambye

Imwe mu mbogamizi  ‘G77 + China’ ihanganye na zo ni ingorane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura na zo mu kubona imari n’inkunga bikeneye ngo bibashe gushyira mu bikorwa imishinga idindizwa no kubura ubushobozi.

U Rwanda rushobora kuzakoresha ububasha ruzaba rufite mu gukora ubuvugizi ku kongera inkunga n’inguzanyo ku nyungu yo hasi ishoboka, gukangurira ababifitiye ubushobozi kongera ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu kubaka ibikorwa remezo mu nzego zinyuranye ndetse no kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu bigize uyu Muryango. 

Intego nyamukuru ya ‘G77 + China’ ni ukongera inkunga z’iterambere, kugabanya umutwaro w’imyenda ihenze no kugabanya ibyuho by’ubusumbane mu by’ubukungu bikigaragara mu ruhando mpuzamahanga. 

Kugaragariza amahanga umwihariko w’u Rwanda 

U Rwanda rufunguriwe amarembo kandi yo kugaragariza Isi uruhare rwayo mu iterambere mpuzamahanga n’umwihariko warwo muri urwo rugendo, binyuze mu kwerekana Politiki rwashyizeho hagamijwe kwihutisha ikoranabuhanga, guhanga ibishya, kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, uruhare rw’abagore mu iterambere, guharanira amahoro arambye n’ibindi byinshi. 

Ubuyobozi bwa ‘G77 + China’ buha u Rwanda urubuga rwo gusangiza amahanga akiri mu rugendo rw’iterambere ubunararibonye bwarwo mu kwiyubaka byihuse binyuze mu kwishakamo ibisubizo, ariko runigira ku byo ibindi bihugu bigezeho byarufasha mu kurushaho kunoza umwihariko warwo. 

Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Politiki mpuzamahanga 

Uretse kuba u Rwanda ruzaba rubonye amahirwe yo gukorana n’ibihugu bitandukanye mu guharanira kugira ijwi rimwe rihuriweho, hazanabaho impinduka zifatika mu birebana na Politiki mpuzamahanga yarwo aho ruzoroherwa no guhuza ibyo rushyize imbere n’ibyo ibindi bihugu biri mu Muryango bishyize imbere. 

Mu bushobozi bwarwo nk’Igihugu cyanditse izina mu kubyaza umusaruro amahirwe yose rubonye, kuba ku ruhembe rw’imbere mu bihugu 134 ni amahirwe atazarucika mu kubaka ubumwe, ubutwererane n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’abanyamuryango. 

‘G77 + China’ ni Umuryango washinzwe ku wa 15 Kamena 1964 mu nama ya mbere ya Loni yigaga ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAT) yabereye i Geneva mu Buusuwisi, utangirana n’ibihugu 77 bikiri mu nzira’y’amajyambere birimo n’u Rwanda.  

Icyo gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo ni bwo byari bikibona ubwigenge ariko bikishingikirije cyane ku bakoloni mu bijyanye n’ubukungu, umurage wakomeje kugeza n’uyu munsi. 

Ni na bwo ibyo bihugu byaje kubona ko kuba buri gihugu cyakwirwanaho ukwacyo nta musaruro byazatanga kuko nta na kimwe cyashoboraga guhurira mu biganiro bitanga umusaruro n’ibihugu byateye imbere byiganjemo ibyayoboye ubucakara n’ubukoloni. 

Kugeza uyu munsi ibihugu biracyahuje ijwi rimwe ryo guharanira kubaka ubudahangarwa mu by’ubukungu binyuze mu kubaka ubushobozi bw’ijambo ku butunzi n’ubushobozi bifite byacuruzwa mu bihugu byateye imbere mu buryo bubyara inyungu ku mpande zombi. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA