Inzoga tuzambure agaciro tugahe ibikwiriye – Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin 
Ubuzima

Inzoga tuzambure agaciro tugahe ibikwiriye – Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin 

KAMALIZA AGNES

October 21, 2026

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Nsanzimana Sabin yasabye Abanyarwanda kwambura inzoga  agaciro baziha kuko bigaragara ko bazishyize mu mwanya zidakwiriye ahubwo bakita ku bindi byakubaka ubwonko bwabo aho kubudindiza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, mu gikorwa ‘Youth Meet The President’ cyahurije hamwe urubyiruko rugera ku bihumbi 10 na  Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo kuganira no kungurana ibitekerezo hagamijwe gushaka ibisubizo.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kuba  umuryango Nyarwanda warahaye inzoga agaciro zidakwiriye ndetse bamwe mu rubyiruko bakumva ko kuzinywa ari ishema mu gihe abandi bumva ko hari ikindi kintu byabungura kandi mu by’ukuri ari ukubahombya gusa, asaba ko zakwamburwa agaciro zihabwa zitagakwiye.

Yagize ati: “Inzoga zahawe agaciro kadakwiriye mu muco wacu no mu muryango Nyarwanda tugomba kuzambura ako gaciro tugaha agaciro ibikwiriye.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko nta kindi kintu kiba mu nzoga uretse kwangiza ubuzima bwabo, kubicira inzozi no kudindiza iterambere ry’Igihugu.

Yashimangiye ko umuntu iyo akimara gusoma ku nzoga bitwara amasegonda  50 gusa ngo zibe zageze mu bice byose by’umubiri, ndetse iyo zimaze kugera mu bwonko zibangamira itumanaho bigatuma umuntu akora ibidakorwa.

Ati: “Ibyemezo wari gufata uri muzima bigahinduka,  utavugaga agasakuza, utarwanaga agatangira gukubita n’abamubyaye, umugore agakubita umugabo. Reka inzoga tuziteshe agaciro. Buri musinzi aho ari hose haba uwo mu cyaro uwo mu mujyi ako gaciro k’inzoga tuzikambure.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagiriye inama urubyiruko rwo kubaho rufite indoto, zikavamo intego na zo zikazavamo gahunda, ahamya kandi ko iyo ibyo bintu bibuze ntacyo umuntu ageraho.

Yabagaragarije ko kugira ngo bagirire Igihugu akamaro ari uko baba bafite ubwonko butekereza neza n’umubiri muzima, agira ati: “Iyo uri tayali mu bwonko no ku mubiri utera imbere, kandi Igihugu ni twese ntabwo Igihugu ari abayobozi umubiri mwiza ni ukugirira Igihugu akamaro kandi kuwangiza ni ukwangiriza Igihugu.” 

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo  Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guca burundu inzoga z’ibyuma no gufunga inganda zirenga 250 zazengaga  kubera  kutuzuza ubuzirangenge no gukoresha uburozi  zengwa.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko izo nzoga zishe abantu 50, zihumisha abasaga 100 mu gihe abo zagize imbata barenga ibihumbi 11.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudaha inzoga agaciro zidakwiye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA