Israel Mbonyi yananiwe gukorana na kompanyi nyinshi kubera amahame agenderaho

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Israel Mbonyi yananiwe gukorana na kompanyi nyinshi kubera amahame agenderaho

MUTETERAZINA SHIFAH

June 19, 2024

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Israel Mbonyi yahishuye ko hari kompanyi nyinshi zagiye zifuza ko yazamamariza ariko bakananiranwa kubera kutumvikana ku mahame agenderaho, anahishura icyamuteye kwemera amasezerano aherutse gusinyana na kompanyi imwe mu zikora zikanacuruza Telefone.

Yabitangarije mu kiganiro yatanze ubwo yari asanzwe n’abanyamakuru ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, avuye mu gitaramo aheruka gukorera mu Bubiligi.

Mbonyi yavuze ko atigeze abura kompanyi imusaba ko yayamamariza ahubwo hari ibyo batahuzaga.

Ati: “Ndatekereza atari bo ba mbere bari banyegereye mu by’ukuri ni benshi bagiye banyegera simbyemere bitewe n’uko nashakaga gukorana n’abantu bemera gukorera mu muco (Discipline) nsanganywe, noneho kuri bo twagiranye amasezerano ari mu murongo w’ubuzima nsanzwe mbamo, ikindi ni telefone nziza nanjye nkoresha kandi nanashishikariza undi wese kuyikoresha, nta yindi mpamvu buriya ni igihe cyari kigeze.”

Agaruka ku gitaramo yakoreye mu Bubiligi Mbonyi yavuze ko cyagenze neza kandi abantu baho ari abantu bizihirwa nk’abanyakigali, bityo ko n’ikindi gihe bazamutumira azitabira.

Mbonyi avuga ko iyo utarakorana n’umuntu utamumenya kuko gukorana indirimbo na The Ben byatumye amusobanukirwa kurushaho.

Ati: “Indirimbo yanjye na Ben, ubundi ni ebyiri, imwe yararangiye indi nayo iri muri sitidiyo, reka abantu bazitegereze kandi ndabizi bazanyurwa.”

Akomeza agira ati: “Ben ni umuhanzi mwiza, buriya iyo utazi umuntu hari igihe wumva bamuvuga bikakuyobera ariko maze guhura na we tugakorana, nasanze ari umuntu ufite umutima mwiza, munini wagutse, kandi ni umunyempano.”

Mbonyi yanakomoje ku bitaramo ateganya gukorera muri Kenya na Uganda, avuga ko ari ibintu byiza cyane kuba agiye gutaramira mu burasirazuba bw’Afurika ku nshuro ya mbere, aboneraho guteguza abaherereye muri ibyo bihugu ko bahishiwe ibyiza gusa.

Yagize ati: “Tuzahera muri Kenya tariki 10 Kanama 2024, niturangiza tujye muri Uganda kuri 23-25 Kanama, ni ubwa mbere nzaba ngiye gutaramira muri Kenya na Uganda muri Afurika y’Iburasirazuba, muri rusange na Tanzaniya vuba aha tuzatangaza amatariki.”

Yongeraho ati “ Ndashaka kubabwira ko mbakunda, nditeguye gutaramana na bo, gukora icyo Imana yampamagariye gukora kandi nditeguye ko Imana izankoreramo ikabana na njye kugira ngo abazaza bababaye bazanezerwe, abazaba bafite ibibazo Imana izabumve kuri uriya munsi, bazaze dutarame duhimbaze Imana ndabizi ko hari ibintu bishya bizakoreka.”

Mbonyi avuga ko uretse ibitaramo afite mu kwezi kwa Kanama muri Uganda ndetse na Kenya, harimo gutegurwa ibitaramo azakorera muri Afurika y’Epfo ndetse na Tanzania.

Uretse ibyo bitaramo, Mbonyi avuga ko igitaramo aherukamo mu Bubiligi bakigiriyemo ibihe byiza kuko yagiherewemo igikombe cyamwemeje ko ubutumwa bwo mu ndirimbo bwageze kure.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA