Kidumu yahishuye igituma adakunze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ikiragano gishya
Imyidagaduro

Kidumu yahishuye igituma adakunze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ikiragano gishya

MUTETERAZINA SHIFAH

June 18, 2026

Umuhanzi w’umunyabigwi wa Afurika y’Iburasirazuba yahishuye impamvu adakunze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ikiragano gishya Nimbona Jean Pierre uzwi Kidumu, avuga ko intego ye ari ukwigarurira imitima mu gihe abakiri bato bo bibanda ku kugwiza abareba indirimbo zabo ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Uyu muhanzi ugiye kongera gutaramira mu Rwanda yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda avuga ko abahanzi bakiri bato bamaze gukorana na we umuziki ukiri muke kubera intego ze mu muziki zihabanye n’izabo.

Yagize ati: “Gukorana n’abahanzi b’ikiragano gishya ntabwo bikomeye ariko kandi intego zabo ntabwo zihura n’izacu. Njyewe ahanini ndirimba indirimbo zifite ubutumwa mu gihe abenshi mu bahanzi b’ikiragano gishya bo gahunda yacu ni ugushaka imibare myinshi y’abareba indirimbo zabo ‘Views’.

Ugasanga bitaborohera kumpitamo ngo dukorane kuko babona njye nta mikino mfite mu byo nkora, niba indirimbo icuranzwe cyane mu tubyiniro nyuma y’amezi atatu ahita asohora iyindi ya yindi ikibagirana.”

Akomeza avuga ko ibanga ryo gukora umuziki mwiza udasaza ari uko akora indirimbo yitondeye akamenya amagambo n’ubutumwa biyigize ku buryo umuntu uyumvise adashobora kuyireka.

Ati: “Njyewe indirimbo zanjye nzifatira umwanya nkazandika ku buryo zisigarana ubuzima, ndabasabye abakunzi banjye muzaze mbereke umupfubuzi w’imiziki abandi barabapfubya muzaze mbapfubure.”

Kidumu avuga ko yaje bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2003 ariko kugeza ubu amaze kuhataramira inshuro 100 aho buri mwaka ataramira mu Rwanda kabiri kandi byose biterwa n’umwimerere w’indirimbo ze.

Kidumu yiyise umupfubuzi w’imiziki

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA