Shakib yateje urujijo avuga ko akiri umugabo wa Zari
Imyidagaduro

Shakib yateje urujijo avuga ko akiri umugabo wa Zari

MUTETERAZINA SHIFAH

June 19, 2026

Umunya-Uganda ukora ubucuruzi akanakina umukino w’iteramakofe (Boxing), Shakib Cham Lutaaya  yateje urujijo avuga ko agikomeje kuba umugabo wa Zari Hassan mu gihe uwo mugore we aherutse gutangaza ko bamaze gutandukana.

Ni ibintu byakuruye impaka ku bakunda gukurikiranira hafi iby’imyidagaduro bituma batangira kwiobaza niba baratandukanye byanyabyo cyangwa ari ibyo batangiye gukora ngo bakinire ku ntekerezo z’ababakunda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kamena 2026, ubwo yari ageze i Nairobi mu kiganiro n’abanyamakuru kigaragaza uko yiteguye umukino uzamuhuza na Arrow Bwoy.

Ubwo yari abajijwe uko yiyumva nyuma y’itandukana rye n’umukunzi we Zari Hasan uherutse gutangaza ko bemeranyijwe gutandukana, yasubije ko akiri umugabo wubatse kandi nta cyahindutse ku wo babanaga.

Yagize ati: “Ndi umugabo wubatse, meze neza mu marangamutima kandi ndi kwitwara nk’umuntu mukuru. Umuntu nari mfite (Zari Hassan) ni na we nkiri kumwe na we kugeza ubu.”

Ni amakuru yatangaje abayakurikira maze batangira gusangizanya ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga bibaza ubufindo Zari na Shakib barimo kubafinda.

Uwitwa lavinawino061yagize ati: “Ibi noneho ni ibiki? Ese Shakib ntiyabwiwe ko urugo rwasenyutse? Cyangwa ni we wenyine utarabimenya? Arrow Bwoy azamwereka isomo.”

 Ukoresha amazina ya Mercy254 yunzemo ati:  “Uyu munsi bavuga ko batandukanye, ejo Shakib akavuga ko acyubatse. Ndumva aba bombi hari ikintu bataratubwira.” 

Brenda Chebet ati: “Niba koko baratandukanye, kuki Shakib avuga ko akiri umugabo wa Zari? Niba bataratandukanye se, kuki hasohotse itangazo ribivuga? Ibi byose birimo urujijo.” 

Shakib we ashimangira ko atigeze atandukana na Zari kandi ko nta munsi numwe wakwira batavuganye ibyo gutandukana bitigeze bibaho ndetse ko abafana bashobora gutungurwa aje kumushyigikira muri uwo mukino.

Ati: “Navuganye na we uyu munsi, mu minota mike ishize, kandi ameze neza. Ikintu kimwe mukwiye kumenya ni uko ntashobora kumara umunsi n’umwe ntavuganye na we. Tuganira buri munsi. Kandi abafana bashobora gutungurwa no kubona Zari aje kunshyigikira” 

Zari Hassan yatangaje itandukana rye n’umugabo we Shakib Cham tariki 12 Kamena 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze icyakora kuva Shakib yatangaza iby’uko akibana na we ntacyo yigeze abivugaho.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’iteramakofi uzwi nka Vurugu 2.0, uzahuza Shakib Cham na Arrow Bwoy uzabera muri Sarit Expo Centre, iherereye mu gace ka Westlands mu Mujyi wa Nairobi, muri Kenya. 

Shakib yateje urujijo ubwo yavugaga ko acyubakanye na Zari

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA