Muyoboke Alexis wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye mu Rwanda uri no mu itsinda rifasha umuhanzi The Ben gutegura ibitaramo bitandukanye yasabye abantu gufana abahanzi ariko birinda guhutaza ubusugire bw’abo babagereranya na bo.
Muyoboke wavugaga uko imyiteguro ya The Ben ihagaze ubwo habura umunsi umwe ngo ataramire abatuye mu Karere ka Nyagatare mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Bruce Melodie byiswe Summer Country tour kizaba tariki 20 Kamena 2026.
Ubwo yari mu kiganiro yakoranye n’umwe mu mirorngo ya YouTube kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026, Muyoboke yabajijwe uko yakira abafana bashobora kumwaza umuhanzi bagereranya n’uwo bafana avuga ko bidakwiye.
Yagize ati: “Buriya gufana neza ni ukuvuga neza umuntu wawe, ukamuvuga ibigwi, ntabwo ari ugufata uwo udafana ngo umwangirize isura. N’abandi babyumvireho abo turi kumwe muri ibi bitaramo, niba hari uwo wafannye mufane ariko wifata undi ngo umwangishe abantu.”
Muyoboke avuga ko agaya ibyo bikorwa kandi ko abazakomeza kubikora bazagera aho bakimwa uburenganzira bwo kugera mu bikorwa n’ibitaramo by’abahanzi kuko babakorera ibibakoza isoni imbere y’ababakunda.
Akomeza asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri rusange kujya bavuga ibikorwa byiza abahanzi bagezeho aho kugira ngo umuhanzi ahagararire igihugu aririmbe ku rubyiniro mpuzamahanga hanyuma aho kwishimira ibyo yakoze bakibanda ku buryo yari yambaye n’ibindi bibi byagaragaye.
Muyoboke avuze ibi mu gihe hashize iminsi bivugwa ko umunyarwenya Pirate ashobora kuba yarakoze ibigize icyaha ubwo yafanaga Bruce Melodie akagaragara yashyize ikiziriko mu ijosi rya mugenzi we bari basize ibara ry’igisamagwe [Izina umuhanzi The Ben akunze kwiyita] bikavugwa ko byari ugutesha agaciro ikiremwamuntu.
Biteganyijwe ko The Ben na Bruce Melodie bazataramira abatuye mu Karere ka Nyagatare tariki 20 Kamena 2026 mu bitaramo bizenguruka igihugu bizwi nka Summer Country Tour.
