Ibyaranze Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiriye i Huye
Amakuru

Ibyaranze Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiriye i Huye

MICOMYIZA Fidele

June 21, 2026

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byaraye bitangiriye mu Karere ka Huye byaranzwe n’urukundo rutangaje abatuye aka Karere no mu nkengero zako bakunda umuziki nyarwanda ndetse n’abahanzi babyitabiriye.

Ni ibitaramo byatangiye kuri uyu wa 20 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizanyura mu Turere twa Huye byatangiriyemo, Ngoma, Muhanga, Karongi, Nyagatare, Musanze, ndetse na Rubavu bizasorezwamo.

Ni amahirwe abakunzi babahanzi nka Amalon, Ross Kana, Kivumbi King, Marina, Kenny Sol, Bushali, Davis D na Chriss Eazy bazaba babonye yo kongera gususurutswa na bo, abakiri bato kugaragaza impano zabo ndetse n’abikorera bakabona urubyiruko bakeneye ruri hamwe.

Muri ibi bitaramo biri kuba ku nshuro ya karindwi, hiyongeyemo umuterankunga wa BPR Bank Rwanda Plc, winjiye mu gutera inkunga ibitaramo ku nshuro ya mbere, aho yaje kwegereza abazabyitabira serivisi zitandukanye zirimo gusobanurira abakiliya bayo uko bashobora guhabwa inguzanyo bakoresheje telefoni zabo, no kubashishikariza kwizigama.

Mu bindi bazakora harimo kumara impungenge abakiriya babo ku bijyanye n’ibihuha by’uko Banki y’Abaturage yahombye, ahubwo bakabaha amakuru yabo agezweho y’uko ibibazo byakemutse. BPR Bank ivuga ko nubwo hari igihe yahuye n’ibibazo ariko umuntu wese waba yarabitsaga muri iyo banki guhera mu mwaka wa 1975 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2007, akiri umunyamigabane wayo.

Uko Igitaramo kibimburira ibindi cyagenze

Igitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho ababarirwa mu bihumbi bataramiwe n’abahanzi banyuranye.

Umuhanzi Polyvalent ukomoka mu Karere ka Huye, ni we wabanje gususurutsa abitabiriye igitaramo, aho yari afite itsinda ry’ababyinnyi n’undi mugenzi we umufasha, yaririmbye indirimo zirimo “Amayeri I”, “Amayeri II”, “Besto Sharing”, na ”Kaliza”.

Umuhanzi akaba n’umucuranzi Mugaara Aubea wari kumwe na ’band’ ye, bakiriwe ku rubyiniro kugira ngo basusurutse abitabiriye igitaramo. Akigera ku rubyiniro, Mugaara yagize ati, “Ndabizi ko abenshi mutanzi, ariko ndava hano mumenye.” 

Yongeyehp ko akunda gutarama ndetse akora umuziki kuko azi ko ufitiye benshi akamaro maze aririmba indirimbo ze zirimo “Gakondo” ndetse na “Birasanzwe”.

Abashyushyarugamba MC Buryohe na Bianca ni bo bayoboye iki gitaramo.

Amalon yabimburiye abandi bahanzi abifashijwemo na Symphony Band, akaba yinjiriye mu ndirimbo ’Derila’, yakoranye na Ally Soudy mu 2019.

Nyuma ya Amalon, Ross Kana yaserutse ku rubyiniro, yinjirira mu ndirimbo Fou De Toi yakoranye na Element ndetse na Bruce Melody,  “Sesa” ndetse na “MAMI” yashimishije cyane abakunzi be b’i Huye mu buryo bugaragara.

Kivumbi King ni we wakurikiyeho maze anyura imitima y’abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka Kamwe, “Kiri Gute”, ”Pull Up”, ndetse na “Yarampaye” yakoranye na Kirikou wo mu Burundi. “Badman”, “Yalampaye”, “Wait” na “Kikankane” yakoranye na DJ Pyfo ari na yo yasorejeho.

Umuhanzikazi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yageze ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo “Marina” aririmba “Niwowe” yatunguranye kandi azana ku rubyiniro umuhanzi akaba n’umunyamakuru Phil Peter aza kumushyigikira mu ndirimbo bakoranye, Bimpame ndetse Na “Agafoto”, bahuriyemo bari kumwe na Fireman, Pfla ndetse na Aime Bluestone.

Kenny Sol yabaye umuhanzi wa gatanu wageze ku rubyiniro aho yinjiriye ku ndirimbo “Haso” maze mu ndirimbo nka “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, “Joli” na “Haje gushya”, zitera abitabiriye gusimbuka ivumbi ryiraba ikirere bigaragaza urwego ariho mu gushyushya abafana.

Kamwe, yakoranye n’abandi bahanzi, “Nituebue”, “Kinyatrape”, “Kugasima” n’izindi, ziri mu ndirimbo za Bushali zanyuze ab’i Huye.

Nemeye Platini wamenyekanye nka ’Platini P’, ari mu itsinda rya Dream Boyz yegukanye PGGSS7 mu 2017, yabanagamo na Mujyanama Claude ’TMC’, ni we muhanzi watumiwe mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival 2026’ nka kamwe mu dushya iri serukiramuco ryazanye ko gutumira umwe mu bahanzi batwaye Guma Guma, muri umwe mu mijyi rizanyuramo.

Platini P yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi b’abasore, atangirira ku ndirimbo “Isano” akurikizaho “Icupa” yishimiwe cyane n’ab’i Huye cyane ko ari na ho yatangiriye umuziki we yiga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda no muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

Davis D utajya utandukana n’udushya aho ataramiye hose, kuri iyi nshuro yinjiranye Kizimyamwoto maze abanza kwibutsa abafana ko avuka i Huye, ari na ho yize amashuri abanza kugera mu mwaka wa gatanu; yinjiriye kuri “Biryogo” , “Ifarashi” na “Micro”, nyuma ahita ahamagara Platini P ajya ku rubyiniro, baririmbana “Jeje” bakoranye, akurikizaho “Dede” yaririmbiye hasi mu bafana, ahita atumira Bushali ku rubyiniro bafatanya “Bermuda”.

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yahawe umwanya, ashimira Umukuru w’Igihugu washyizeho imiyoborere ifasha Abanyarwanda kwidagadura mu buryo nk’ubu.

Yashimiye kandi abateguye ibi bitaramo, yibutsa abaturage b’Akarere ayobora ko bagomba kwirinda ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko urubyiruko rukwiye kugira intego ziruteza imbere k’uko abahanzi baririmbye bagaragaje ko hari icyo bashoboye.

Ahagana saa tatu zibura iminota umunani ni bwo Chriss Eazy yaje gushyira akadomo kuri iki gitaramo aho mbere y’uko agera ku rubyiniro, MC Buryohe na Bianca basabye ab’i Huye gucana amatoroshi ya telefoni.

Chriss Eazy, yageze ku rubyiniro yambaye agapira k’umukara, ikabutura n’ingofero biri mu mabara y’imyambaro ya gisirikare.

Yinjiriye mu ndirimbo “Sampe” yakoranye na Dany Nanone, maze abakunzi be batitaye ku gihe bari bamaze bahagaze, barabyina karahava. Yaririmbye, “Edeni”, “Basi Sori” yakoranye na Passy Kizito na “Sekoma”. 

Yahise ahamagara Utah Nice baririmbana indirimbo “My Mind” bakoranye abafana barushaho kuryoherwa, yaririmbye kandi “Bana” yakoranye na Shaffy ndetse na “Jugumila” yakoranye na Kevin Kade na DJ Phil Peter, ari na yo ndirimbo yapfundikiye iki gitaramo cya mbere cya ‘Iwacu Muzika Festival 2026’.

Abitabiriye bari biganjemo urubyiruko. Kwinjira ari ubuntu, uretse mu manya y’icyubahiro aho byasabaga kwishyura 5000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Ngoma kuwa 27 Kamena, 4 Nyakanga i Muhanga, 11 Nyakanga i Karongi, 18 Nyakanga i Nyagatare, 2 Nyakanga i Musanze bikazasoza ku wa  1 Kanama mu Karere ka  Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame uha abaturage amahirwe yo kwidagadura
Chris Eazy yazanye Utah Nice baririmbana “My Mind” bakoranye
Davis D yatunguranye yinjirana Kizimyamwoto ku rubyiniro
Kenny Sol yaririmbye Haje Gushya, ivumbi riratumuka
Marina yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Niwowe, Agafoto ndetse na Bimpame
Platini P yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zirimo Isano ya Dream Boyz, Icupa n’izindi
Bushali yaririmbye Kamwe, Nituebue n’izindi
Ross Kana yaje muri Fou De Toi, Sesa, ndetse na MAMi
Amalon yashimishije abakunzi be mu ndirimbo nka Derila
Kivumbi King yaserutse mu ndirimbo zirimo Kiri Gute, Yarampaye n’izindi
Mc Buryohe na Bianca ni bo bayoboye i gitaramo
BPR Bank ku nshuro ya mbere yinjiye mu gutera inkunga ibitaramo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA