Tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo gukunda Igihugu, akaba ari n’umunsi Abanyarwanda bazirikana by’umwihariko ubutwari, ubwitange, umurava, ishyaka, ubumwe, kwihangana, umurimo unoze, gufatanya, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n’izindi ndangagaciro zaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Dr. Ndahiro James umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu imyaka 32 ishize avuga ko tariki ya mbere Ukwakira ibumbatiye amateka akomeye y’ubutwari asanga ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bagasigasira indangagaciro z’ubutwari bwaranze abafashe iya mbere kuri iyo tariki ya mbere Ukwakira 1990, bagaharanira kubohora Igihugu cyabo nyuma y’igihe kinini barahejejwe hanze yacyo.
Ati: “Ni umunsi ukomeye wibutsa Abanyarwanda kurinda no gusigasira indangagaciro z’ubumwe bwacu, ubwitange budasanzwe, ndetse no gukora bimwe mu byatumye abantu bihangana mu bihe byari bigoye kugeza ubwo igihugu cyibonetse, rero iyi ntambwe nziza igana ku iterambere tugeze nk’Igihugu, ntabwo byikoze ahubwo byaturutse mu mbaraga z’abana b’Abanyarwanda bemeye gutanga ubuzima kandi icyo bari bagambiriye bakigeraho kuko bari bafatanyije batiganda”.
Ku birebana n’amateka y’u Rwanda aganisha kuri iyi tariki ya 1 Ukwakira, Dr. Ndahiro avuga ko ari itariki yibutsa abantu urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990 rusozwa tariki ya 4 Nyakanga 1994, rukaba rwararanzwe n’indangagaciro zo ‘gukunda Igihugu n’ubwitange’ buhebuje zagaragajwe n’abagize uruhare muri urwo rugamba.
Urubyiruko rurasabwa kubumbatira Kirazira
Ati: “Abagize icyiciro cy’urubyiruko rwo muri iki gihe abenshi bakunze kwita GEN Z, bakwiye kubumbatira kirazira bakarebera ku ndangagaciro za bakuru babo, aho kugendana cyangwa gutwarwa n’iterambere byo bita ibigezweho, bishobora gutuma batakaza umuco wabo nk’Abanyarwanda, maze na bo bakajyana n’abakuru muri uwo mujyo.”
Urwego rushinzwe intwari z’igihugu imidali n’impeta by’ishimwe CHENO, mu nyandiko rwageneye itangazamakuru kuri uwo munsi ivuga ko tariki ya 1 Ukwakira yemejwe ko ari umunsi wo gukunda Igihugu guhera mu mwaka wa 2001, aho abantu basabwa kwirinda za kirazira n’imico idahesha Umunyarwanda isura nziza. Umunsi nk’uyu twibutsa Abanyarwanda indangagaciro remezo enye zirimo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo, no kuwunoza, kugira ubupfura n’izindi nkuko bikubiye mu nyandiko y’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta by’ishimwe.
Mu Rwanda, umuco wo gukunda Igihugu ugaragara mu bihe bitandukanye by’amateka yarwo. Amateka ya kera yerekana ko Abanyarwanda bumvaga ko “U Rwanda rutera rudaterwa”; ibi bikaba byaragaragazaga icyizere bagiriraga ubushobozi n’ubutwari by’ingabo zabo, ndetse n’ubuyobozi bwabo.
Umuco wo gukunda Igihugu ugaragara nk’inkingi ya mwamba yakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo mu mateka yarwo, ukaba kandi umusingi ukomeye icyerekezo cy’u Rwanda cyubakiyeho.
Gukunda Igihugu ni imwe mu ndangagaciro itozwa Abanyarwanda mu itorero ikaba n’indangagaciro y’ingenzi mu biranga Intwari z’Igihugu, aho buri Munyarwanda asabwa guharanira kuba Intwari. Gukunda Igihugu ni indangagaciro igaragazwa n’ubwitange buhebuje, ubumwe, umurimo unoze mu bufatanye n’ubupfura biganisha ku butwari. Ubutwari bw’umwenegihugu bugaragarira mu mikorere, mu myitwarire no mu bikorwa byose akora bifitiye akamaro Igihugu.
Mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho, igihe cyose u Rwanda rwagiye rufashwa, rukanatabarwa n’abana barwo babonaga ikibi bagahangara kukirwanya kandi bazi neza ko byabagiraho ingaruka, zirimo no kubura ubuzima bwabo; ariko kubera umuco wo gukunda Igihugu, Abanyarwanda b’intwari bitanze batizigama nubwo habaga ari mu bihe bikomeye.
Abanyarwanda bose bari bafite inshingano zo kurwanya umwanzi watera Igihugu, aho yaturuka hose ndetse bagafatanya no kugira uruhare mu kucyubaka. Iyo habaga intambara yo kurengera Igihugu cyangwa kucyagura, buri wese yabigiragamo uruhare bitewe n’ubushobozi bwe.
Buri Munyarwanda w’umugabo muri icyo gihe yagiraga umutwe w’ingabo abarizwamo. Ku nkiko z’u Rwanda, habaga imitwe y’ingabo irinda ubusugire bw’Igihugu. Abanyarwanda bemeraga ko bagomba kurinda ubusugire bw’Igihugu, ubusugire bw’ingoma, ubusugire bw’abagabo n’abagore n’ubusugire bw’inka (Ubukungu bw’icyo gihe); bisobanuye ubusugire bw’ubutaka n’ubwibiburiho; ubutegetsi bwabo n’ibiburanga, abaturage ndetse n’umutungo w’Igihugu.
Hibukijwe Indangagaciro yo gukunda Igihugu
Gukunda Igihugu ni indangagaciro ikomeye idatandukana n’ubwitange no gukora umurimo unoze kandi ufitiye Abanyarwanda bose akamaro.
Nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ubutegetsi bubi bukagerageza guca intege umuco, indangagaciro yo gukunda Igihugu ntiyazimye.
