Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cya Maroc bafunguye ivuriro ry’indwara z’amatwi
Ubuzima

Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cya Maroc bafunguye ivuriro ry’indwara z’amatwi

WILSON TWAGIRA

October 26, 2026

Madamu Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cya Maroc, Princess Lalla Salma, bafunguye ku mugaragaro ikigo kizajya gisuzuma kandi kikavura indwara z’amatwi, giherereye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc, kikaba cyaratangiye ibikorwa byacyo gifasha abana bafite ibibazo byo kutumva. Mu cyumweru kimwe, abana bagera kuri 50 babazwe, mu gihe abandi 100 bahawe ibikoresho byabugenewe bibafasha kumva neza.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, Brig. Gen. Dr. Ngoga Eugène, yavuze ko ibibazo byo kutumva ku bana biterwa n’impamvu zitandukanye, bityo ko hakenewe ubuvuzi bwihariye n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bibashe gukemurwa. Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi mu kuvura indwara z’amatwi, ashimira ubufatanye na Maroc bwatumye haboneka abaganga n’ibikoresho bifasha mu kuvura abo bana.

Ati: “Imbuto Foundation, ku bufatanye n’Ikigega cyo muri Maroc, kugeza ubu hari ibyo yadufashijemo. Mu gihe cy’icyumweru, itsinda ry’abaganga baturutse muri Maroc, bafatanyije n’abaganga bo mu Rwanda, ryabaze abana bagera kuri 50, rinabaha utwuma n’ibikoresho bibafasha kumva neza. Banabahaye ibindi bikoresho bigezweho bigera ku 100.”

Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana, yabwiye RBA ko Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kongera umubare w’abaganga bavura indwara z’amatwi. Yavuze ko ibi bizakorwa binyuze muri gahunda ya 4×4 igamije kongera umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ati: “Gahunda ya 4×4 yabashije gukuba kabiri umubare w’abanyeshuri bajya kwiga ubu buvuzi bw’amatwi, aho bashobora kumara imyaka iri hagati y’ine n’itanu babyiga. Bivuze ko mu gihe kiri imbere umubare w’abashobora kuvura izi ndwara uzagenda wiyongera.”

Gahunda ya 4×4 yemejwe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2023, igamije gukuba kane umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine, kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kugera ku baturage kandi ubuvuzi bukorwe neza.

Iyi gahunda kandi igamije kongera abakozi b’ubuzima no kwegera umubare ukenewe hashingiwe ku bipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Jeannette Kagame n’Igikomangomakazi cya Maroc bafunguye ivuriro ry’indwara z’amatwi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA