Perezida Kagame n’abikorera muri Afurika baganiriye ku guteza imbere kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubukungu

Perezida Kagame n’abikorera muri Afurika baganiriye ku guteza imbere kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga

ZIGAMA THEONESTE

October 27, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abagize ihuriro ry’abikorera rigamije guteza imbere ibikorwaremezo rusange by’ikoranabuhanga (DPI) muri Afurika.

Iri tsinda ryari riyobowe na Dr. James Mwangi, uyobora Equity Group Holdings, na Dr. Robert Ochola wo muri AfricaNenda Foundation.

Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu Village Urugwiro byatangaje ko ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, byibanze ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagati y’ibihugu n’ibigo bitandukanye, kwagura serivisi z’imari ku baturage benshi no koroshya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Abitabiriye ibiganiro kandi baganiriye ku ruhare ubwo bufatanye bwagira mu kwihutisha intego z’isoko rusange rya Afurika, rizwi nka African Continental Free Trade Area (AfCFTA), rigamije kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubukungu bw’uwo Mugabane.

U Rwanda rushyize imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga

U Rwanda rumaze imyaka rushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, kwagura uburyo abaturage bagerwaho na serivisi z’imari no koroshya ibikorwa by’ubucuruzi. Ibi biri muri gahunda z’igihugu zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, no kwihutisha iterambere ry’imari n’ubucuruzi.

Imibare y’ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 96% by’Abanyarwanda bakuru, bangana na miliyoni 7,8, bari bamaze kugera kuri serivisi z’imari, bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020. Muri bo, hafi 86% bari barakoresheje serivisi zo kwishyurana kuri telefoni. 

Mu Rwanda, hashyizweho uburyo bwa e-Kash bwo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, buhuza ibigo by’imari bitandukanye. Bufasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga no kwishyurana hagati y’ibyo bigo, serivisi zikarushaho kuboneka ku giciro gihendutse kandi mu buryo bwizewe.

Ikigo gishinzwe e Kash cya RSwitch cyangaje kugeza ku wa 6 Kanama 2026, kuri e-Kash hari hamaze gukorerwa ibikorwa byo kwishyura no kohereza amafaranga birenga miliyoni 10,5, bifite agaciro karenga miliyari 960 Frw. Abayikoresha mu kwishyurana hagati y’ibigo by’imari bo bari biyongereyeho 166%.

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubu buryo, u Rwanda rwashyizeho ingamba z’iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’imari z’imyaka itanu (FinTech Strategy 2024–2029), zigamije guteza imbere guhanga ibishya, kongera serivisi z’imari zigezwa ku baturage no kurushaho guhuza u Rwanda n’amasoko y’imari yo mu karere. 

NI mu gihe kandi, mu 2025 u Rwanda rwashyizeho Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo rusange by’ikoranabuhanga (Centre for Digital Public Infrastructure), kigamije guhuza ibikorwa bya Leta n’abikorera mu kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriweho kandi bwagirira akamaro abaturage. 

Muri Werurwe 2026, u Rwanda rwanatangije ingamba z’igihugu zo guteza imbere DPI, zigamije kurushaho guhuza uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga, harimo uburyo bwo kwishyurana no guhererekanya amakuru. 

Perezida Kagame yakiriye Itsinda ry’abikorera muri Afurika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA