U Rwanda rwageze ku ntambwe yo kurwanya indwara ya ‘Kabore’ mu myumbati
Ubukungu

U Rwanda rwageze ku ntambwe yo kurwanya indwara ya ‘Kabore’ mu myumbati

TWAGIRA WILSON

November 20, 2026

Nyuma y’ubushakashatsi bumaze imyaka isaga 10 bukorwa n’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatanze icyizere cyo kubona imbuto y’igihingwa cy’imyumbati yihanganira indwara ya Kabore, izwi nka Cassava Brown Streak Disease (CBSD), yangiza imyaka n’umusaruro w’abahinzi.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi bw’ibimera cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Danforth Plant Science Center, kagaba hamaze kuboneka amoko y’imyumbati agaragaza ubushobozi bwo kwihanganira indwara ya Kabore.

Aya moko mashya y’imyumbati ategerejweho gufasha abahinzi kugabanya igihombo baterwaga n’iyi ndwara, kongera umusaruro no kurushaho kubungabunga umutekano w’ibiribwa mu ngo zishingiye ku buhinzi bw’imyumbati.

Iyi ntambwe yagezweho ni yo yagarutsweho mu ruzinduko rwakorewe mu mirima y’ubushakashatsi i Nemba, mu Karere ka Bugesera, ni muruzinduko rwitabiriwe na Dr Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Giles Oldroyd, Perezida w’ikigo Donald Danforth Plant Science Center, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi nabandi.

Dr Athanase Nduwumuremyi, uyobora gahunda y’ubushakashatsi ku bihingwa by’imizi n’ibijumba muri RAB, ni we wayoboye iryo tsinda, arigaragariza amoko mashya y’imyumbati arimo gukorerwaho ubushakashatsi hagamijwe guhangana n’indwara zibangamira umusaruro w’icyo gihingwa.

Giles Oldroyd asanga ubushakashatsi bwakozwe bumaze gutanga umusaruro ushimishije mu guhangana n’indwara ya Kabore, aho yakomeje agira ati: “Kugeza ubu, ubushakashatsi bwibanze cyane ku ndwara ya Kabore mu myumbati. Igerageza ririmo gukorerwa mu mirima muri iki gihe bigaragaza ko ikibazo cy’iyi ndwara cyamaze kubonerwa igisubizo.”

Abafatanyabikorwa muri ubu bushakashatsi bagaragaza ko aya moko y’imyumbati amaze imyaka isaga 10 ageragezwa mu mirima, kandi ko ubushobozi bwayo bwo kwihanganira indwara bwakomeje kugaragara no mu bihe bisanzwe by’ihinga.

Oldroyd yashimiye abashakashatsi Nigel Taylor na Dr Athanase Nduwumuremyi uruhare bagize mu kugera kuri iyi ntambwe. asobanura ko hakenewe kongerwa ubushobozi bwo kororoka no gukwirakwiza imbuto z’aya moko mashya kugira ngo agere ku bahinzi benshi.

Kabore idindiza umusaruro n’abahinzi

Indwara ya Kabore iri mu ndwara zikomeye zibangamiye ubuhinzi bw’imyumbati mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iterwa na virusi ebyiri zifitanye isano, zikangiza imizi y’imyumbati ku buryo ishobora kutongera kuribwa cyangwa ngo igire agaciro ku isoko.

Umusaruro w’imyumbati waragabanyutse

Mu Rwanda, iyi ndwara ivugwaho kuba yarateje igabanyuka ry’umusaruro w’imyumbati ku kigero cya 73%, ibintu bigira ingaruka ku musaruro w’abahinzi, amafaranga binjiza n’umutekano w’ibiribwa mu ngo.

Ikibazo kuri iyi ndwara ni uko ibyangirika bishobora kutagaragarira amaso ku mababi cyangwa ku bindi bice biri hejuru y’ubutaka. Ibi bituma umuhinzi ashobora kumara igihe cyose ahinga, yita ku myaka ye, ariko igihe cyo gusarura akabona ko imizi yangiritse cyane.

Ku bahinzi bato, igihombo nk’icyo gishobora gutuma batakaza amafaranga n’imbaraga bashoye mu gihembwe cy’ihinga, bikanagabanya ubushobozi bwabo bwo kubona amafaranga no kubona ibiribwa.

Imyumbati ni kimwe mu bihingwa bifitiye akamaro kanini ingo nyinshi zo mu Rwanda. Ni igihingwa gishobora kwihanganira ubushyuhe n’izuba rikabije, kandi kikera no mu butaka butarumbuka cyane.

Ibi bituma iba igihingwa cy’ingenzi mu gihe imihindagurikire y’ikirere ikomeje guteza ibibazo umusaruro w’ubuhinzi.

Mu Rwanda, hakoreshwa ibice bitandukanye by’imyumbati birimo imizi n’amababi, bityo ikagira uruhare rukomeye mu mirire no mu kubungabunga umutekano w’ibiribwa.

Guteza imbere amoko y’imyumbati yihanganira indwara rero ntibifatwa gusa nk’intsinzi y’ubushakashatsi, ahubwo ni uburyo bwo kurengera imibereho y’abahinzi no gukomeza kubaka ubuhinzi bushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Leta yifuza ko umusaruro w’ubushakashatsi ugera ku bahinzi

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Solange Uwituze, muri urwo ruzinduko yavuze ko ubufatanye n’ikigo cya Donald Danforth Plant Science Center bufite uruhare rukomeye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubuhinzi bw’u Rwanda.

Yagaragaje ko hari n’andi mahirwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigo, cyane cyane mu buhinzi bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga.  

Yagize ati: “ihererekanyabumenyi, ubushakashatsi n’udushya, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, ishoramari mu buhinzi n’ubuhinzi burengera ibidukikije ni ngombwa’’

Leta y’u Rwanda kandi yakiriye Donald Danforth Plant Science Center nk’umufatanyabikorwa washinze Rwanda Food Innovation Partnership, gahunda igamije guhuza ubushakashatsi, inzego zishinzwe kugenzura no kwemeza ibicuruzwa n’abikorera kugira ngo byihutishe udushya mu rwego rw’ibiribwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’udushya n’ubushakashatsi mu bijyanye n’uburyo bwo gutunganya no guteza imbere urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Yagize ati: “Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukugira uruhare mu kubaka ahazaza h’ibiribwa muri Afurika, rukaba igihugu cya mbere kuri uyu mugabane gikorerwamo udushya mu bijyanye n’uburyo ibiribwa bihingwa, bitunganywa kandi bigera ku babikeneye. U Rwanda rurimo kubaka ubu bushobozi ku bushake kandi binyuze mu bufatanye.”

Oldroyd na we yagaragaje ko ubushakashatsi bwa siyansi bugira akamaro kanini mu bukungu iyo buvuye muri laboratwari bukagera ku bahinzi no ku masoko.

Yagize ati: “Iyo ibyavuye mu bushakashatsi bwa siyansi bigera ku bahinzi no ku masoko, bituma havuka inganda, hagahangwa imirimo kandi ubukungu bukarushaho gutera imbere.”

Yongeyeho ko ikigo ayoboye giteganya gukomeza guherekanya ubumenyi n’ubushobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, ari nako na cyo gikura amasomo mu bufatanye na bo. Ibi bizakomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’umujyi wa St. Louis muri Leta ya Missouri, aho icyo kigo giherereye.

Haracyakenewe ko imbuto nshya zigezwa ku bahinzi

Nubwo ubushakashatsi bumaze gutera intambwe ishimishije, igikorwa gikomeye gisigaye ni ukugira ngo amoko mashya y’imyumbati agere ku bahinzi kandi akoreshwe mu mirima yabo.

Ibi bisaba kongera ubushobozi bwo kororoka kw’izi mbuto, gukorana n’abakora umwuga wo kuzibyaza umusaruro, kwemeza inzira ziteganywa n’amategeko zo kwemeza no gushyira ku isoko amoko mashya y’ibihingwa, ndetse no gushyiraho uburyo bwizewe bwo kuzigemurira abahinzi.

Gahunda y’u Rwanda y’Ubushakashatsi mu Ikoranabuhanga ry’Ubuhinzi, Rwanda Agricultural Biotechnology Programme, na yo ni imwe mu nkingi zitezweho gufasha kugera kuri iyo ntego.

Iyi gahunda ihuriyemo RAB, Donald Danforth Plant Science Center n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere ibihingwa by’ingenzi mu mirire n’ubukungu bw’abaturage.

Dr Nigel Taylor, uyobora umushinga wa VIRCA muri Donald Danforth Plant Science Center, yavuze ko iyi gahunda itanga amahirwe mashya yo guteza imbere amoko y’imyumbati yihanganira indwara, akurikije ibikenewe n’abahinzi bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubufasha butangwa na Rwanda Agricultural Biotechnology Programme butanga amahirwe mashya yo guteza imbere imyumbati yihanganira indwara, yateguwe by’umwihariko hagamijwe gukemura ibibazo abahinzi bo mu Rwanda bahura na byo.”

Yongeyeho ko iyi gahunda itanga ubushobozi n’ibikoresho bizafasha kugeza ibihingwa byatejwe imbere ku bihumbi n’ibihumbi by’ingo z’abahinzi.

Itsinda ry’impuguke zo muri Amerika zisuzuma ubuziranenge bw’imyubati
Ubwoko bw’imbuto y’imyumbati yihanganira indwara ya Kabore

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA