Kicukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro
umutekano

Kicukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro

Imvaho Nshya

November 2, 2026

Inyubako y’agakiriro gakorerwamo intebe ko mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro yibasiwe n’inkongi y’umuriro, Polisi y’u Rwanda ihita itangira kuzimya.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye ahagana saa kumi n’igice (16:30) zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, yahise itabara, itangira kuzimya iyi nkongi no gukumira ko yakwira mu nyubako zihegereye.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa X yemeje iby’iyo nkongi, ihamya ko yaturutse ku bikorwa byo gusudira bikorerwa muri ako gakiriro.

Polisi yahamije kandi ko yazimije uwo muriro utarakwira mu bindi bikorwa, ukekwaho kubigiramo uruhare akaba ari kubazwa n’inzego zibishinzwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA