Kigali: Abacuruza bahetse abana mu isoko barifuza amarerero
Amakuru

Kigali: Abacuruza bahetse abana mu isoko barifuza amarerero

KAMALIZA AGNES

May 13, 2026

Bamwe mu babyeyi bakorera mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, bagaragaza ko badakora akazi uko bikwiye kuko bakora bahetse abana, bikabafata umwanya munini babitaho aho kwita ku bakiriya, bagasaba ko amasoko bakoreramo yashyirwaho amarerero bakajya bafata abana akazi karangiye.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko saa sita bajya gufata abana babo ku marerero bakabazana mu kazi, mu masaha asigaye akaba ari ho birirwa kugeza akazi karangiye, bigatuma badatanga umusaruro uko bikwiye ndetse bikaba byanahungabanya imikurire y’abana.

Mukasine Pauline ukorera mu isoko Mpazi riri mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, avuga ko azindukana umwana saa moya akaba amugejeje mu irerero ry’aho atuye, akajya kumukurayo saa tanu bakirirwana mu isoko kugeza batashye.

Agaragaza ko ari ikibazo kimubangamiye kuba yirirwana n’umwana nyuma ya saa sita kuko bituma adakora akazi uko bikwiye kandi n’umwana ntabone uburere buhagije cyangwa ngo aruhuke bihagije.

Ati: “Kuba uri mu isoko, uri mu bakiriya uhetse umwana cyangwa ari hasi biba ari imbogamizi kuko ushiduka umwana bamukandagiye, bamuhutaje cyangwa ukanamubura yasohotse mu isoko ugasanga utashye nta mafaranga ubonye kubera kwa guhora ucungana na we.”

Yongeyeho ko babonye irerero hafi y’isoko byaborohereza akazi ndetse ntibakomeze gusiragira bajya gufata abana kandi bigatuma umwana akura neza na bo bagatanga umusaruro mu kazi.

Ati: “Umwana aradindira kuko niba avuye ku ishuri akaza ku isoko aba akeneye kuruhuka kandi ku isoko ntaho ari buruhukire, ugasanga n’imitekerereze ye iradindiye; hari irerero waba wizeye ko wa mwana ari hafi yawe ugakomeza gushaka amafaranga ukamufata utashye.” 

Kanyamuneza Françoise, ukora mu irerero akaba n’Umuyobozi w’Ababyeyi basiga abana mu irerero rya Uriza riri mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, na we agaragaza ko ababyeyi bamusigira abana abenshi badasubira mu kazi nyuma ya saa sita, na bamwe bagasubiyemo ugasanga badakora neza kubera abana basubiranayo.

Ati: “Iyo ukorana n’umwana muto arakandagirwa mu isoko, umwikorerana umuzigo, ntiyitabwaho bihagije ugasanga bamwe banaretse gukora kuko akenshi iyo akorana n’umwana ntabwo wita ku mukiriya wita ku mwana.”

Kanyamuneza yongeyeho ko kuba abo babyeyi bazindukana abana iya rubika, benshi bagera ku irerero bagifite ibitotsi ndetse bigatuma birirwana umunabi cyangwa guhangayika; agasaba ko hashyirwa amarerero ku masoko.

Yongeyeho ati: “Buri soko ribaye rifite irerero rikora kugeza akazi karangiye ababyeyi bakora batekanye n’abana baba batuje.”

Ubushakashatsi bw’agateganyo bwakozwe na sendika y’abakozi bakora imirimo itanditse SYTRIECI kuva muri Werurwe 2025, hagamijwe kureba uko amarerero n’ingo mbonezamikurire bikora n’imbogamizi ababyeyi basigamo abana bafite, bugaragaza ko ababyeyi bakorera mu masoko bakigorwa no gusiga abana kure y’aho bakorera.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, bwakorewe mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali n’aka Rwamagana bwakorewe ku bantu 275  bwagaragaje ko  hakiri imbogamizi kuba amasoko adafite amarerero.

Umuyobozi wa SYTRIECI, Nyiramasengesho Jeannette yagaragaje ko   kimwe mu bibazo babonye basanze gisanzwe  kizwi n’inzego za Leta ariko mu by’ukuri  hakwiye kujyaho uburyo bwafasha ababyeyi; abana babo bakajya baguma ku marerero bagahabwa byose bakeneye noneho bakajya baza kubafata imirimo irangiye.

Yagize ati: “Hari ibibazo by’uko abo babyeyi bakora mu masoko n’ahandi badafite amarero hafi y’aho bakorera ariko hari  ubushobozi ku marerero budahagije turifuza ko abafatanyabikorwa baza bakadufasha kugira ngo ubwo bushobozi buboneke.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana  (NCDA) gishimangira ko nkuko mu bindi bigo hagiye hashyirwa amarerero no mu masoko akwiye kujyamo. 

Umukozi wa NCDA, Nyandwi Jean Paul avuga ko aho ababyeyi bose bateraniye bakwiye kuba bafite ahantu heza barerera abana kuko bifasha kongera umusuro mu kazi.

Yagize ati: “Tubona ko mu masoko hari abana bato bashaka kurerwa. Tukaba tubikangurira abayobozi b’amasoko n’ababyeyi kugira ngo babigiremo uruhare kuko abana nibakura bizaba ari inyungu ku mubyeyi no ku Gihugu.”

Nyandwi yongeyeho ko nubwo iyo gahunda itaragera ahantu hose ariko bikwiye ko aho ababyeyi bakorera hajya irerero.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amarerero 32,691 akaba agira uruhare mu guteza imbere imikurire y’impagarike n’ubwonko bw’umwana, afasha ababyeyi gukora batekanye, gushyigikira kugaburira abana indyo yuzuye n’ibindi bifasha umwana gukura neza.

Mukasine Pauline ukorera mu isoko rya Mpazi abangamiwe no gukorana umwana, agasaba irerero hafi y’aho akorera
Kanyamuneza Françoise, avuga ko abana bajya mu isoko nyuma yo kuva mu irerero bataruhuka neza
Umuyobozi wa SYTRIECI, Nyiramasengesho Jeannette

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA