Kigali: Isomo abayobozi b’Ingabo za Santarafurika bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside
umutekano

Kigali: Isomo abayobozi b’Ingabo za Santarafurika bakuye ku Rwibutso rwa Jenoside

WILSON TWAGIRA

November 2, 2026

Itsinda rigizwe n’Abayobozi bakuru b’ingabo zo muri Repubulika ya Santarafurika, riyobowe na Brig. Gen. Elie Kozembrou, Umugaba wungirije w’Ingabo z’icyo gihugu ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aho bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye.

Brig. Gen.  Elie Kozembrou yagaragaje ko nyuma yo gusura uru Rwibutso mu mpera z’icyumweru gishize, yakozwe ku mutima n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwongera kwiyubaka mu myaka 32 ishize Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imbamutima za Brig Gen Kozembrou yazigaragaje nyuma yo gutemberezwa ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bakanasobanurirwa birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Ati:  “Nyuma yo kwirebera n’amaso amateka ya Jenoside yabaye muri iki Gihugu, natunguwe cyane no kubona ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe. Gusa icyankoze ku mutima kurushaho ni urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo, n’imbaraga abayozi bakoresheje mu bikorwa bigamije kongera gusana Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi;  ubunararibonye bw’u Rwanda bukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu kwirinda ingaruka z’amakimbirane, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’abagituye.”

Nyuma yo gusura urwo rwibutso, Brig. Gen. Elie Kozembrou yabwiye itangazamakuru ko yafatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha agaciro ndetse n’icyubahiro abasaga miliyono bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Brig. Gen. Kozembrou yanagarutse ku mubano mwiza kandi umaze igihe kirekire urangwa hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, ashimangira ko ari umusingi mwiza wo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwabo, abo basirikare bakuru banasuye Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uruhare rw’Ingabo za RPA Inkotanyi (Rwanda Patriotic Army) mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika.

Abagize Intumbwa z’Ingabo za Santarafurika baje mu ruzinduko mu Rwanda, bunamiye abasaga 250 000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA