Kubona umugore yandika umunani mu muhanda si iby’i Rwanda-Minisitiri Uwimana Consolée
Imibereho

Kubona umugore yandika umunani mu muhanda si iby’i Rwanda-Minisitiri Uwimana Consolée

MUTETERAZINA SHIFAH

September 12, 2026

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yanenze abagore babaswe n’ubusinzi abasaba kubireka avuga ko kubona umugore w’umusinzi atari iby’i Rwanda.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, ubwo yitabiraga Inama isanzwe ya 25 y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati: “Turasaba kandi bagenzi bacu babaye imbata z’ubusinzi kubireka, kubona umugore ugenda yandika umunani mu muhanda, w’umusinzi si iby’i Rwanda. Bene iyo mico ntabwo ikwiriye ba mutima w’urugo nta nubwo ari ko gaciro twahawe.”

Minisitiri Uwimana yibukije ko umugore akwiye kurangwa n’imyitwarire ihesha agaciro umuryango, ashingiye ku nshingano afite mu muryango no mu iterambere ry’Igihugu abaha umukoro wo gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ubusinzi bukabije.

Ati: “Tumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, turasaba mutima w’urugo gukomeza kugira uruhare rufatika muri ibyo bikorwa mutanganamakuru k’uho bikogaragara nkuko bikomeje kugira ingaruka mu kwangiza umuryango n’urubyiruko by’umwihariko.”

Inama y’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yateranye yari igamije kurebera hamwe uburyo umugore yarushaho kugira ubushobozi no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.

Ni inama kandi yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore mu nzego zifata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye.”

Hagaragajwe kandi ko muri Manda y’imyaka itanu y’ubuyobozi bw’iyo nama,basoje bageze kuri byinshi harimo gutanga igishoro ku bagore 615, ndetse n’abagore bahawe ishimwe ry’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri gahunda izwi nka RWERA)

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yakebuye abagore babaswe n’ubusinzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA