Umukandida w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yongerewe umwaka umwe, ku buyobozi bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) nyuma y’uko Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryamgo bananiwe kumvikana mu matora. Iki gihe cyongerewe Mushikiwabo kije nyuma y’uko amaze kuyobora uyu Muryango kuva muri Mutarama 2019, ubwo yatangiraga manda ye ya mbere, akaba yarongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.
Mu gihe yari ahataniye kongera gutorerwa manda ya gatatu y’imyaka ine, Mushikiwabo yari ahanganye na Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikuyeho umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba.
Icyemezo cyo kongera amezi 12 Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF kijyanye n’ubwumvikane ku buryo inzibacyuho y’ubuyobozi bwa OIF izakorwa, mu gihe u Rwanda rutazongera gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango nyuma y’icyo gihe.
Mushikiwabo ni umwe mu Banyafurika bayoboye imiryango mpuzamahanga, akaba yaragaragaje ko ashyira imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bikoresha Igifaransa, guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’uruhare rw’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.
U Rwanda rwahagaze kuri Mushikiwabo
Mu biganiro byamuhuje na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron byaranzwe n’impaka zikomeye ku kibazo cy’amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/ Francophonie), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko Louise Mushikiwabo agomba gukomeza kandidatire ye.
Ibi biganiro byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu gihe i Phnom Penh muri Cambodia haberaga Inama ya 20 ya OIF, nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu nkuru cyasohoye kigaragaza bimwe mu byaranze ibyo biganiro.
Jeune Afrique ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa ko afite uruhare mu bwumvikane buke bwavutse muri iyi nama ku birebana n’ugomba kuyobora OIF, kubera ibyo ashaka kugeraho bihabanye n’inyungu z’uyu Muryango. Perezida Kagame yamubwiye ko ari we uri kuba “impamvu shingiro yihariye itera uko kutumvikana” muri iyi nama, amunenga kandi uburyo ashaka gutegeka ibindi bihugu uko bigomba gufata ibyemezo.
Perezida Macron yagerageje kwisobanura, ariko Jeune Afrique ivuga ko bitabashije gutuma ibiganiro bigaruka mu murongo mwiza. Nyuma y’ibi biganiro, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Louise Mushikiwabo akomeza kuba umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza Inama ya 20 ya OIF ku wa 15 Ugushyingo, Perezida Macron yongeye kugaruka ku kamaro ko kubanza kumvikana ku muntu uzayobora uyu muryango.
Yavuze ko kwaguka kwa OIF kuyisaba kubaka ubwumvikane kugira ngo ibungabunge ubumwe bwayo, ati: “Tugomba kurinda ikiyigira umuryango ukomeye, ari cyo ubumwe bwawo.” Yongeyeho ko Francophonie bashaka atari iyihugiraho cyangwa irangwa n’amacakubiri imbere muri yo.
Ku rundi ruhande, Louise Mushikiwabo na we yagarutse ku kibazo cy’ubumwe, avuga ko kuba ibihugu bigize OIF bifite ibitekerezo n’imyanya bitandukanye bidakwiye gufatwa nk’ikibazo, ati: “Ubumwe bwa OIF ntibusaba ko ibitekerezo by’abanyamuryango biba bimwe.”
Yagaragaje kandi ko OIF ari urubuga rukomeye rwa Politiki ruhuriza hamwe ibihugu bifite ingano zitandukanye kandi biri ku migabane itandukanye, ashimangira ko atari Umuryango wo guhangana, asaba buri wese kwirinda akayihayiho ko kuwuhindura politiki y’igihugu kimwe n’ikindi bishobora kuwucamo ibice.
Ijambo rya Mushikiwabo ryagaragaye nk’igisubizo ku mpaka zari zimaze iminsi zigaragara mu bihugu bigize uyu Muryango, aho hari ibishaka ko habaho ubwumvikane ku mukandida umwe, ibindi bigashimangira ko amategeko agomba kubahirizwa, harimo no gutora igihe ubwumvikane butabonetse.
U Rwanda rwanze icyifuzo cya Macron
Jeune Afrique ivuga ko mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo 2026, Perezida Macron yari yasabye Perezida Kagame gukuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo, uri guhatanira manda ya gatatu ku buyobozi bwa OIF.
Macron yashakaga ko haboneka umukandida wumvikanwaho n’ibihugu byinshi, akaba yari ashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian Cioloș kugira ngo hatabaho amatora ashobora kurushaho gukurura amacakubiri muri uyu Muryango.
Icyakora, u Rwanda ntirwemeye icyo cyifuzo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagarutse kuri iki kibazo mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF yabaye ku wa 14 Ugushyingo.
Yavuze ko u Rwanda rudateganya gukuraho umukandida warwo, ashimangira ko rutabikora cyane cyane mu gihe rwaba rubisabwe mu buryo bwo kurushyiraho igitutu. Jeune Afrique ivuga ko iki cyemezo cy’u Rwanda cyatumye mu ntumwa zitabiriye iyo nama havuka impaka zikomeye.