Mu Rwanda hafunguwe imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryiswe ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ rigaragaza amateka, ubuhamya n’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe ibihangano by’abahanzi batandukanye n’amajwi y’abatangabuhamya.
Iri murikabikorwa, rizwi kandi ku izina “What the Ground Remembers” mu Cyongereza, ryerekana uko ubutaka bushobora gufatwa nk’umuhamya w’amateka, hashingiwe ku byabubayeho no ku buryo bwongeye kubakwaho ubuzima bushya n’iterambere.
Ryateguwe ku bufatanye n’inzego n’imiryango itandukanye irimo Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mbonerage Gihugu (MINUBUMWE), ihuriro ry’abanyamwuga mu by’inzu ndangamurage (TheMuseumsLab), kaminuza yigisha ibijyanye n’umuco University of Oxford na Culture, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Iri murikabikorwa ririmo ibihangano byiganjemo iby’abanyabugeni, biherekejwe n’amajwi y’abatangabuhamya asobanura ibyo bihangano n’isano bifitanye n’amateka y’u Rwanda.
Ubwo yitabiraga ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri murikabikorwa byabereye ku Ngoro Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi, ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2026, Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera, yavuze ko na bo babanje kwibaza niba ubutaka bwibuka, ariko igisubizo bakakibona binyuze mu bugeni n’ubuhanzi.
Yagize ati:Nkimara kubona insanganyamatsiko y’iri murika ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ naribajije nti wamugani iyaba ubutaka bwibukaga cyangwa buvuga ni izihe nkuru buba butubwira uyu munsi? Mfashe urugero rw’aho iyi ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi iherereye, ahahoze hatuye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’umuryango we.”
Yaunzemo agira ati: “Kandi bikaba bizwi ko hari mu hantu hacuriwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, twibaze ibyo inkuta z’iyi nzu n’ubutaka yubatseho ibyo biba bivuga. Nta handi hantu heza ho kubazwa ikibazo cy’ibyo ubutaka bwibuka kuharusha.”
Abateguye iri murikabikorwa bagaragaje ko mu byo ubutaka bwibuka harimo ibyobo Abatutsi bajugunywamo, amaraso yabumenetseho, insengero ziciwemo abantu, ndetse n’uburyo nyuma y’amateka mabi bwongeye kwiyubaka, bugahinduka ahagaragara iterambere.
Bagaragaje ko ahahoze hari za bariyeri, ubu hari ibikorwa remezo birimo amatara ayobora ibinyabiziga, ibyerekezo n’amasangano y’imihanda, ndetse n’ibindi bikorwa bigaragaza impinduka zabaye mu gihugu.
Umushakashatsi mu bijyanye n’imyitwarire n’amahame ngengamyitwarire mu Buzima Rusange muri Kaminuza ya Oxford, Natalie Tegama, wayoboye ishyirwa mu bikorwa ry’iri murikabikorwa, yavuze ko yishimiye uburyo ryakiriwe n’Abanyarwanda.
Ati: “Ndashimira buri wese twafatanyije mu gukora ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’. Mwanyeretse ubwitange, mwangaragarije ubufatanye mu buryo butangaje ntazigera nibagirwa, byatumye akazi koroha binyereka ubushake bw’Abanyarwanda mu kubungabunga amateka y’Igihugu nk’u Rwanda gifite byinshi byabereye ku butaka bwacyo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inshungure Parfait, yavuze ko nka Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano, batewe ishema n’igikorwa cyo kumurika amateka y’u Rwanda mu buryo bw’ubuhanzi.
Ati: “Ubufatanye nk’ubu hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ni bumwe mu bidutera ishema nka Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano kuko bitwereka ubuhangange bw’abahanzi bacu. Turashimira imirimo itangaje y’abagize uruhare mu gushushanya no gutunganya iri murikabikorwa.”
Yunzemo ati: “Ntitwavuga Kwibuka mu Rwanda tutavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bizwi mu minsi ijana gusa Abatutsi basaga 100 biciwe ku butaka bw’u Rwanda ari na bwo bwubatsweho iri murikabikorwa nanone. Gushyigikira abahanzi si igikorwa dukora nka politiki gusa ahubwo ni n’uburyo bwiza dukiramo ibikomere nk’Abanyarwanda.”
Iri murikabikorwa ryatangiye gutegurwa ku wa 20 Mutarama 2026, imirimo yo kuritegura irangira ku wa 22 Nzeri 2026, mbere y’uko rifungurwa ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2026.


