Micky na AG Promoter bakoze ubukwe
Ibyamamare

Micky na AG Promoter bakoze ubukwe

MUTETERAZINA SHIFAH

January 31, 2026

Umukinnyi wa Filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yashyingiranywe n’umukunzi we Agiraneza Pacifique uzwi mu myidagaduro nka AG Promoter bamaze igihe bakundana.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, bubera mu ihema rya Romantic Garden’ ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bwitanirwa n’ibyamamare bitandukanye barimo abambariye abageni.

Ubukwe bwayobowe na Bimama Ramazan uzwi nka Bamenya uzwi mu gukina filime, mu gihe Victor Rukotana ari we waririmbiye Micky ubwo yasohokaga agiye kuramukanya.

Byaba gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira abatumirwa babo byose byabereye muri Romantic Garden.

Ibyo birori bibaye nyuma y’uko aba bombi basezeranye mu mategeko tariki 27 Ugushyingo 2025 mu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Amakuru avuga ko AG Promoter na Micky batangiye gukundana mu 2024 bakaba bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ibiri bafitanye umubano wihariye.

Ni umubano wagarutsweho kenshi mu myidagaduro yo mu Rwanda bitewe n’uko Micky yari atandukanye na Captain Regis na we uzwi cyane muri sinema y’u Rwanda.

Victor Rukotana ni we waririmbiye abageni
Ibyamamare bitandukanye cyane cyane mu bakinnyi ba Sinema bashyigikiye abageni

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA