Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, isaba abaturage bagenerwa inkunga kujya bazikoresha kugira ngo barusheho kwivana mu bukene birinda icyabasubiza inyuma cyose harimo inzoga, ubusinzi n’indi myitwarire mibi, ahubwo bakabera abandi intangarugero.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ku wa 16 Ukwakira 2026 ubwo hizihizwaga imyaka 10 umuryango utari uwa Leta ‘GiveDirectly’ umaze ufasha bamwe mu baturage kwivana mu bukene.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique asaba ko abahabwa inkunga n’imiryango itandukanye ko bajya bayibyaza umusaruro bityo bakivana mu bukene.
Yagize ati: “Nagira ngo mbonereho gusaba abahabwa iyi nkunga ya GiveDirectly ku bufatanye na Leta y’u Rwanda kuyikoresha neza bakiteza imbere.”
Abagize imiryango yafashijwe kwivana mu bukene mu myaka 10 ishize, bavuga ko bishimiye aho bageze mu iterambere. Bishimangirwa na Irafasha Francine wo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Ati: “Aya Kabiri yagiye kuza nararundarunze, twa tunyungu ndadukoresha mpita mva mu icumbi.”
Mubemaso Elasto umuhinzi w’ibirayi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu, avuga ko inkunga yahawe yasabye icyangombwa koperative kugira ngo yijyanire ibirayi mu Mujyi wa Kigali, ahamya ko yakuyemo inyungu nyinshi zatumye yiteza imbere.
Ati: “Uwo munsi nazamuye amafaranga 1 860 000, harimo inyungu nyinshi bituma ndushaho gukora cyane, ubu niteje imbere.”
Lydiah Wangechi, Visi Perezida ku rwegi rw’Isi ushinzwe ibikorwa muri GiveDirectly, agaragaza ko byaboroheye gukorera mu Rwanda bitewe n’uko ari igihugu gifite ubushake bwa Politiki bwo kuvana abaturage mu bukene.
Ati: “U Rwanda rufite intego isobanutse yo guca ubukene burundu, twabonye ko inzego zitandukanye zikora mu bijyanye no guca ubukene zagiye zishyiraho uburyo n’ingamba zo kugera kuri iyo ntego ikomeye.
Twebwe muri GiveDirectly twumva ko ibikorwa ibikorwa byacu byunganira iyo ntego ya Guverinoma y’u Rwanda. Inshuro nyinshi twagiye tubona ko aho twagiye tugera ku musaruro ugaragara kurushaho, ni aho ibikorwa byacu bihuriranye n’ibikorwa bya Leta atari mu nyandiko gusa.”
Mu myaka 10 ishize Gloria Ingabire, Umuyobozi w’umuryango GiveDirectly mu Rwanda, avuga ko bamaze gutanga miliyari hafi 220 z’amafaranga y’u Rwanda, zahawe ingo 285 mu Turere 22.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare, NISR, kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 1.5 bavuye mu bukene hagati y’umwaka wa 2017 na 2024 biturutse ku ngamba zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage.


