MINICOM yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro ku masoko
Ubukungu

MINICOM yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro ku masoko

TWAGIRA WILSON

November 16, 2026

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe, yatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda ahanini ryatewe n’imihindagurikire y’ibihe yatumye umusaruro ugabanyuka, hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku ntambara hagati ya Amerika na Iran yatumye ibitumizwa mu mahanga bihenda.

Ibyo yabitangaje ku wa 15 Ugushyingo 2026 mu kiganiro yahaye RBA, mu gihe abaguzi ndetse n’abacuruzi bakomeje kugaragaza ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane bigatuma bamwe bagira ibibazo byo kutagira ubuzima bwiza.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025, Muri Nzeri 2026, izamuka ryari kuri 17,2%.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Kajangwe yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zateje icyo kibazo n’imihindagurikire y’ikirere, ryatumye ikirere gihinduka bishingiye ku mvura yari yitezwe mu bikorwa by’ubuhinzi itabonekera igihe, ku buryo byagabanyije umusaruro ugezwa ku isoko.

Ati: “Iyo twitegereje dusanga hari nk’impamvu eshatu ahanini zigaragaza ko ibiciro byazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Icya mbere navuga ni uko hari imihindagurikire y’ibihe, ikirere cyarahindutse cyane kugeza ubwo imvura yari iteganyijwe ko igwa igafasha mu buhinzi, mu gusarura, mu byo tubasha gusarura kugira ngo tubigeze ku isoko tukabona ko biba byagabanyutse, rero kubura imvura byagize uruhare mu kugabanyuka k’umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize.’’

Ati: “Ikindi  navuga ko habayeho ingaruka ndetse n’igabanyuka ku musaruro ariko ahanini bitewe cyane cyane n’iyo mvura yabuze bigereranyije n’umwaka ushize uko byari bimeze.”

Rero Iri zamuka rigaragarira no mu mibare y’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 28,9% mu Ukwakira 2026 ugereranyije n’ukwezi k’Ukwakira 2025.

Ingaruka z’intambara ya Amerika na Iran

Indi mpamvu Minisitiri Kajangwe yagarutseho ni ingaruka z’intambara hagati ya Amerika na Iran ku biciro by’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga, aho yavuze ko ibyo bicuruzwa bigera mu Rwanda bihenze, bigatuma n’umuguzi wa nyuma agura ibintu bimuhenze.

Indi mpamvu yagarutseho ni ingaruka zituruka ku ntambara hagati ya Amerika na Iran, ati: “Iyo ntambara na yo tugereranyije mu mwaka ushize nta yari ihari n’ingaruka zayo ni zo tubona cyane cyane ku byo dutumiza hanze ku byo tugura ahanini bikagera mu gihugu bihenze.”

Minisitiri Kajangwe yasobanuye izindi mpamvu zirimo ingaruka zikomoka kuri ibyo bibazo mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, inganda n’ubucuruzi.

Akomeza avuga ko kugabanyuka kw’ibikomoka ku buhinzi no kuzamuka kw’ibindi biciro bigira ingaruka ku buryo ibicuruzwa bitunganywa n’uko bigezwa ku isoko.

Iyindi mpamvu ya gatatu yasobanuye n’igabanyuka ry’ibibikomoka ku buhinzi hashingiwe ku mihindagurikire y’ibihe cyangwa se kubera intambara n’ibindi biciro bikazamuka na byo biragenda bikagira ingaruka kuri izo nganda, uko abahinzi borora n’uko bahinga n’uko izo nganda zishobora gutunganya ibintu ndetse n’uko abacuruzi babasha kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko.

Mukamasabo Eliana ukorera mu isoko ryo ku Mulindi, mu Murenge wa Rusororo avuga ko izamuka ry’ibiciro ryagabanyije ubushobozi bwo guhaha, ndetse hari ibicuruzwa byangirikaga kubera kubura ababigura kuko biba bimaze igihe kinini mu bubiko kandi bararanguye.

Agira ati: “Muri iki gihe, ndabona ibiciro byarazamutse cyane kandi amafaranga ari make, muri make, turacuruza amafaranga tukayabura kandi twaranguye duhenzwe.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA