Perezida Kagame n’abandi Bakuru b’Igihugu baganiriye ku mahoro muri OIF
Politiki

Perezida Kagame n’abandi Bakuru b’Igihugu baganiriye ku mahoro muri OIF

Imvaho Nshya

November 16, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Igihugu na za Guverinoma bitabiriye umunsi wa nyuma w’Inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), baganira ku guhuza imbaraga mu kubaka amahoro.

Iyi nama y’iminsi ibiri yaberaga i Phnom Penh muri Cambodia yibanze ku gushimangira amahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village, Urugwiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye ibiganiro byibanze ku guhuza imbaraga mu kubaka amahoro nk’ihame rihuriweho n’ibihugu bigize OIF.

Iyi nama yasojwe hafashwe umwanzuro wo kongerera Louise Mushikiwabo igihe cyo kuyobora OIF mu gihe cy’umwaka umwe w’inzibacyuho.

Perezidansi y’u Rwanda yagaragaje ko iki cyemezo kigamije gutuma ubuyobozi bw’umuryango bukomeza gukora nta cyuho kibayeho, kuwufasha kongera kwibanda ku nshingano zawo no kugira uruhare mu gushyira iherezo ku makimbirane adashingiye ku mahame, ahubwo ashingiye ku tuntu duto.

Iyi nama yasize Louise Mushikiwabo yongerewe umwaka umwe w’inzibacyuho nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA