Nyagatare: Bahamya ko bahawe ubwinjiriro bwa Pariki y’Akagera byabihutishiriza iterambere
Ubukungu

Nyagatare: Bahamya ko bahawe ubwinjiriro bwa Pariki y’Akagera byabihutishiriza iterambere

HITIMANA SERVAND

November 17, 2026

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’abahafite ibikorwa by’ubucuruzi bavuga ko bahawe inzira inyurwamo n’abinjira muri Pariki y’Igihugu y’Akagera bagiye kuyisura byagira impinduka mu kongera imikorere no kwinjiza amafaranga.

Abo abaturage bavuga ko kuba nta marembo yinjira muri iyo Pariki ari mu gice baherereyemo ari igihombo gikomeye mu gihe hamaze kugera ibikorwa remezo bihagije byabyazwa umusaruro n’abayiganamo cyangwa bayivamo.

Ubusanzwe abinjiramo banyura mu marembo ari mu Karere ka Kayonza bakaba bayasohokeramo cyangwa bagakomeza bagasohokera mu Karere ka Nyagatare i Karangazi yifashishwa mu gusohoka gusa ariko adakoreshwa mu kwinjiramo.

Mutaganzwa Emmy umwe mu bakorera ubushabitsi bufite aho buhuriye no kwakira abantu mu Karere ka Nyagatare yagize ati: “Kugira amarembo ba mukerarugendo basohokeramo gusa wenda byarumvikanaga mu gihe cyo hambere kuko inaha nta hantu ho kurara no gucumbika hari hahahari. Abantu barasuraga bagasohokera Nyirangegene basubira i Kigali, ariko uyu munsi i Nyagatare hamaze kugera ibikorwa bitandukanye byafasha abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera bityo na bo bakahasiga amafaranga natwe tukiteza imbere.”

Yakomeje agira ati: “Twifuza ko inaha hafungurwa amarembo yo kwinjiriramo ku bajya muri Pariki ku buryo ba mukerarugendo baza bakarara inaha bakazinduka bajya gusura, aho gusura baturutse i Kigali.”

Ibindi bishingirwaho basaba ko bahabwa ubwinjiriro i Nyagatare ni ukuba ibikorwa remezo bikenewe bimaze kuhagezwa.

Murenzi Sam ati: “Kera ntabwo twagiraga amashanyarazi, aha byari bigoye kuba wakwifuza ba mukerarugendo, amazi yari make ubu arahari muri uyu mujyi wacu. Amahoteli ari kuboneka ku buryo mu gihe ba Mukerarugendo bajya barara inaha na yo yabona imikorerere ntahombe.”

Amarembo y’ubwinjiriro i Nyagatare yahuza Pariki y’Akagera n’iy’Ibirunga

Abagaruka ku kuba hashyirwa amarembo yinjira muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko aho hakorewe umuhanda wa Kaburimbo uhuza Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, byakorohera na bamukerarugendo bifuza gusura izi Pariki zombi bitabasabye kuzenguruka i Kigali.

Nkurunziza Michel yagize ati: “Ubu kuva aha ujya i Musanze ni nko kujya i Kigali, bivuze ko abantu basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bifuza no kuzasura Iy’Akagera bava i Musanze bakomereza inaha, bakaharara, bagatembera ubundi bagakomereza mu y’Akagera bakajya i Kigali basoje. Uyu muhanda twakorewe n’ubuyobozi bw’igihugu na wo wabyazwa umusaruro mu guhuza ubukerarugendo bukorerwa muri izo Pariki zombi.”

Akomeza agira ati: “Ibi rero dusanga abaturage twabyungukiramo kuko uko urujya n’uruza rwiyongera kandi rufite amafaranga natwe hari ayo twasigarana bityo iterambere ryacu rikiyongera. Turasaba ko ubuyobozi butureberera bwatekereza kuri iki kintu kuko nta kabuza byagira impinduka nziza ku ishoramari n’imibereho by’abatuye uyu Mutara.”

Uwimana Titien usanzwe atwara abagenzi na we avuga ko iyi nzira ihuza Amajyaruguru n’Iburasirazuba ikoreshejwe mu bukerarugendo byakongera imirimo mu ngeri zitandukanye.

Ati: “Niba ubu inaha ibijyanye no gukoresha Taxi voiture bitarafatika, iyi nzira ikoreshejwe na ba mukerarugendo uyu mwuga wakomera ndetse tukawubyaza umusaruro.  Byadufasha kwiteza imbere no gutunga imiryango yacu.Si twe gusa kuko n’umuhinzi tuvuge uhinga nk’imbuto mu buryo bw’umwuga, uko abantu baca ku bikorwa bye hari abamugurira cyangwa bagakururwa n’ibyo akora bakaba bamuhuza n’amasoko.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudance avuga ko ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage bifite ishingiro ndetse ko biri kuganirwaho n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe ko byakorwa.

Ati: “Ni byo tugize amarembo yinjirirwamo mu gice cy’amajyaruguru ya Pariki y’Igihugu y’Akagera byafasha kongera imikorere ku mpande zombi ni ukuvuga ku ruhande rwa Kayonza hasanzwe hifashishwa mu kwinjira no gusohoka, ariko bikanafasha ku ruhande rwa Nyagatare. Ni ingingo tuganiraho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) aho bizasuzumwa hakarebwa niba bishobka hanyuma kiriya gice cya Nyagatre nacyo kigahabwa amarembo yo kwinjiriramo.”

Ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Irene Umurerwa  yavuze ko mu minsi ya vuba hazatangazwa icyemezo kuri iyi gahunda yo kuba hasyirwaho amarembo yinjirira mu Karere ka Nyagatare.

Ati: “Iki ni igitekerezo kimaze igihe ndetse twakiganiriyeho n’inzego dufatanya umunsi ku munsi n’abafatanyabikorwa mu bukerarurgendo. Icyo twasezeranya abaturage ni uko bitarenze mu kwezi kwa mbere tuzaba twabonye igisubizo kuri iki cyifuzo cyo gufungura amarembo yinjirirwamo na ba mukerarugendo banyuze mu Karere ka Nyagatare.”

Pariki y’Igihugu y’Akagera ikora ku turere dutatau tw’Intara y’iBurasirazuba, ari two Kayonza Gatsibo na Nyagatare.

Abatuye i Nyagatare bavuga ko gufungura amarembo yinjirirwamo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera byafasha mu iterambere
Pariki y’Igihugu y’Akagera abayisura binjirira i Kayonza bagasohokera i Nyagatare

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA