Ibihugu bitanu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byiteguye gutangaza umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bimwe ubuhungiro, mu rwego rwo kubafasha kubona aho baba mu gihe hategerejwe ko basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Ibyo bihugu ni u Budage, Autriche, Danimarike, u Bugereki n’u Buholandi, biteganya ko iyi gahunda izatangira mu 2027, ikabanza kugeragezwa ku bantu bagera ku 100.
Amakuru yatangajwe na Reuters na BBC ku wa 16 Ugushyingo 2026 agaragaza ko buri gihugu muri ibyo bitanu gishobora kohereza mu Rwanda abimukira bagera kuri 20 mu cyiciro cya mbere.
Iyi gahunda izwi nka Return Hubs, ni uburyo ibihugu by’i Burayi byihaye bwo kohereza hanze y’umuryango wabyo abimukira bamaze kurangiza inzira zose z’amategeko zo gusaba uburenganzira bwo kuhaguma ariko bakabwangirwa.
Biteganyijwe ko abayobozi b’ibyo bihugu batangaza iby’iyi gahunda mu nama iri kubera i Vienne muri Autriche, nyuma y’ibiganiro bimaze igihe hagati ya Guverinoma zabyo n’u Rwanda.
Amakuru BBC yatangaje agaragaje ko ibyo bihugu byitezweho gutangaza umushinga w’uburyo biteganya gukoramo iyo gahunda itaganya ko ibigo bizakira abo bimukira bizaba bibahesheje icyubahiro, ahantu bashobora kubaho neza mu gihe hategerejwe ko hafatwa umwanzuro ku hazaza habo.
U Rwanda rwifuza ko ibyo bigo byakwitwa Welcome Centres, bisobanuye ahantu abantu bahabwa ikaze, kugira ngo hagaragazwe ko abazabijyanwamo bashobora kubona amahirwe yo gutura no gukora mu Rwanda.
Icyakora, intego nyamukuru y’ibigo bya Return Hubs ni ugucumbikira abimukira bategereje gusubizwa mu bihugu bakomokamo, iyi gahunda ikaba iteganyijwe kandi ko izatangira ari igerageza, mbere yo kureba niba yakwagurwa.
Iyi gahunda itandukanye n’iyo u Bwongereza bwari bwaragiranye n’u Rwanda, kuko yo yari igamije kohereza mu Rwanda abimukira ubusabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro bwari butarasuzumwa.
U Rwanda rushobora gukorana n’imiryango mpuzamahanga
BBC ivuga ko Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) ushobora kugira uruhare mu gushyira ibikorwa by’iyi gahunda, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abimukira mu gihe bari mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, uruhare rw’uyu Muryango ntirurafatwa nk’icyemezo cya burundu, kuko hakiri ibiganiro ku buryo wazakorana n’ibihugu birebwa n’iyi gahunda.
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira abimukira bagera kuri 250, mu gihe icyo gihugu cyari cyatangiye kohereza bamwe mu bari ku butaka bwacyo.
U Rwanda kandi rwari rwaragiranye amasezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira, ariko gahunda ntiyashyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza ruyiteye utwatsi mu 2023, rushingiye ku birego by’abarwanyaga iyo gahunda bashinjaga kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Ibihugu byateguye iyi gahunda bivuga ko izubahiriza amategeko y’u Burayi n’amasezerano mpuzamahanga nubwo hari imiryango imwe n’imwe irwanya ubu bufatanye ishingiye ku marangamutima n’inyungu za Politiki.
Abashyigikiye iyi gahunda bo bavuga ko ishobora gufasha guca intege abimukira bishyura amafaranga menshi mu maboko y’abacuruza abantu kugira ngo bagere I Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora, abasesengura ibijyanye n’ingendo z’abimukira bagaragaza ko gukaza ingamba zo kubarwanya bishobora guhindura inzira bakoresha aho kubabuza kwimuka burundu.
Iyi gahunda ije mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi biri gushaka uburyo bushya bwo kugabanya umubare w’abimukira binjira ku butaka bwabyo. Mu gihe u Rwanda rwaba rwumvikanye burundu n’ibyo bihugu, rwaba rwinjiye mu bufatanye bushya n’ibihugu bitanu by’i Burayi mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira.