Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guveinoma, bagiranye ibiganiro na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushakira umuti ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Akarere muri rusange.
Mu biganiro bagiranye ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026, impande zombi zibanze ku bikorwa ry’iri tsinda ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu gushyigikira inzira y’amahoro iyobowe na Afurika Yunze Ubumwe.
Ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta na bagenzi be barimo Mokgweetsi Masisi na Sahle-Work Zewde bagiriye uruzinduko i Goma bagirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23 ku kibazo cy’umutekano n’imbaraga zishyirwa mu gushaka amahoro mu Karere.
Uru ruzinduko rw’aba bahuza i Goma rwari rugamije gusuzuma ibikorwa n’intambwe imaze guterwa mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Uhuru Kenyatta asanzwe azi neza iki kibazo, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nubwo byarangiye bidatanze umusaruro kubera amananiza yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu 2022, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washyizeho Amasezerano ya Nairobi (Nairobi Process), agamije gushaka umuti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Uhuru Kenyatta, wari waravuye ku mwanya wa Perezida wa Kenya, yagizwe umuhuza muri iyo gahunda, ubuyobozi bwa EAC bukaba buvuga ko inshingano ze zari uguteza imbere amahoro no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya y’amasezerano ya Nairobi.
Muri Werurwe 2025, EAC n’Umuryago w’Ubukungu wa Afurika y’Epfo (SADC) byafashe icyemezo cyo kwagura itsinda ry’abahuza, maze Uhuru Kenyatta ashyirwa mu itsinda ry’abahoze ari ba Perezida batanu bagombaga gufasha mu biganiro by’amahoro bya RDC n’imitwe yitwaje intwaro.


