Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rulindo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubungabunga ibikorwa remezo byo kuhira no kongera imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2027 A mu gishanga cya Nyarububa, giherereye mu Karere ka Rulindo, ahari hahuriye abaturage bo mu Mirenge ya Cyungo na Rukozo.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri w’Intebe yabasabye gukoresha neza amahirwe bafite mu buhinzi, bagamije kongera umusaruro no kuwubyaza umusaruro urambye.
Yashimangiye kandi ko kurwanya igwingira n’imirire mibi bisaba uruhare rwa buri wese, anasaba abaturage kwirinda ikoreshwa ry’inzoga zitemewe zangiza ubuzima.
Yagize ati: “Murasabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi no gufata neza ibikorwa remezo bishingiye ku buhinzi mukora, mushyire imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ikibazo cy’igwingira ndetse n’imirire mibi harimo no guca burundu ikoreshwa ry’inzoga zitemewe.”
Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kudaterera iyo igihe byangiritse, ahubwo bakagira uruhare mu kubisana kugira ngo bikomeze kubafasha kongera umusaruro.
Yabijeje ko Leta izabunganira mu gusana ibyo bikorwa remezo aho bishoboka, ashimangira ko ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ari ingenzi mu kubungabunga ibyo bikorwa.
Yagaragaje kandi ko amafaranga akomoka ku musaruro w’ubuhinzi akwiye kuzigamwa kugira ngo abe imwe mu nkomoko y’amikoro akoreshwa mu gusana ibikorwa remezo byo kuhira, Leta ikunganira abaturage aho bikenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko aka Karere kakomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana, zirimo kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye.
Yasobanuye ko Akarere kakoze ibarura rigamije kumenya abana bafite ibibazo by’imirire, kugira ngo imiryango yabo ihabwe ubufasha bukwiye.
Yagize ati: “Kugeza ubu ababyeyi b’abana barigishijwe, inyigisho bahawe zabahinduriye imyumvire mu birebana no gutegura indyo yuzuye, ku buryo abo twasanze bafite ikibazo kurusha abandi bajyanwe mu bigo nderabuzima bahabwa ubufasha bwihariye.”
Mukagasana Vestine yavuze ko biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo babone umusaruro uhagije, kandi biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima.
Musoni Ally yavuze ko ibiyobyabwenge byari bigiye kuzabica none bahisemo kubireka kugira ngo bakore biteze imbere.
Igishanga cya Nyarububa cyatunganyijwe kugira ngo gifashe abahinzi kongera umusaruro no kunoza imikoreshereze y’ubutaka.
Abahinzi 1 302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 97,27. Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A, ibigori byatewe kuri hegitari 8 577.
