Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye Itorero rya ADEPR ku cyemezo ryafashe cyo kwambura inshingano bamwe mu bashumba n’ababwiriza butumwa 35 bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, mu butumwa yahaye abapasiteri b’Itorero rya ADEPR, mu gikorwa cyo gutangiza Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba ba ADEPR, kiri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazasoza ku wa 10 Ukwakira 2026.
MUNUBUMWE ivuga ko iri torero rigamije gufasha abapasiteri ba ADEPR gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye, kubana n’abandi mu bumwe, Ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
Mu biganiro abapasiteri bazahabwa harimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda, amateka y’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwegereza amatorero ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda, n’ibindi.
Mu butumwa yahaye abo bapasteri, Minisitiri Bizimana yashimiye ADEPR ku bikorwa by’iterambere ikora ifatanyije n’abayoboke bayo, ibikorwa by’isanamitima ikorana na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa.
Yagize ati: “Turashima icyemezo cyiza ADEPR yafashe cyo guhagarika mu nshingano abapasiteri bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero, byo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, harimo no kwigaya ubwanyu kuko mwanze kujya mu murongo wo gutsimbarara.”
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko impamvu ADEPR yafashe icyemezo cyo kwambura bamwe mu bashumba inshingano ari uko batatiriye igihango cy’ijambo ry’Imana, bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yagize ati: “Abo bashumba ba ADEPR bari mu batatiriye igihango cy’igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana, bagakora Jenoside bakica abantu, twahisemo kubambura inshingano zo kuba abashumba mu muryango w’Itorero rya ADEPR.”
Ku wa 18 Werurwe 2026, ni bwo Itorero rya ADEPR ryafashe umwanzuro wo kwambura inshingano z’ubushumba ababwiriza butumwa, abapasiteri n’abashumba 35, bitewe n’uko bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.