Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahaye telefoni abayobozi b’Inzego z’ibanze
Ikoranabuhanga

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahaye telefoni abayobozi b’Inzego z’ibanze

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 5, 2024

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bashyikirije telefoni zigezweho abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe, aho biteganywa ko izo telefoni zizafasha abo bayobozi mu kurushaho kunoza akazi kabo no gusangiza amakuru ubuyobozi bubakuriye ku byahungabanya umutekano.

Abahawe telefone ni abayobozi b’Imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’, bo mu Karere ka Moçimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal Jama’a.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia; Sérgio Domingos Cipriano, abayobozi batandukanye n’abo mu Nzego z’umutekano.

Kigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’Inzego z’umutekano n’abaturage binyuze mu gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia, Domingos, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze cyo gufasha abayobozi b’imidugudu babashyikiriza  telefone zibafasha mukazi kabo ka buri munsi.

Yabasabye kuzazikoresha neza bageza amakuru ku gihe, ku nzego zibakuriye n’iz’umutekano ku bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bashinzwe kureberera.

Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora umutwe w’abapolisi ari na we wazibashyikirije, mu ijambo rye yasobanuriye abahawe telefone; ko ari izo bagenewe hagamijwe kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane mu gusangira amakuru n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano n’ituze rusange aho batuye mu midugudu.

Moçimboa Da praia na Palma ni uduce two mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, twari twarayogojwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahageze kuva mu mwaka wa 2021, zifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique, kuri ubu zamaze kubihagarika, zitangira ibikorwa byo gusubiza mu byabo abaturage bari barahunze

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA