Mu myaka Ibiri abazunguzayi bahawe inguzanyo y’asaga miliyoni 100
Amakuru

Mu myaka Ibiri abazunguzayi bahawe inguzanyo y’asaga miliyoni 100

KAYITARE JEAN PAUL

March 27, 2024

Umujyi wa Kigali wagaragaje zimwe muri gahunda zifasha abahoze bakora ubucuruzi butemewe hagamijwe kubateza imbere no kwivana mu bukene.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko izi gahunda zatangiye mu kwezi kwa Kamena 2022 kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe 2024.

Mbere y’uyu mwaka mu Mujyi wa Kigali hari hasanzweho gahunda zifasha abakora ubucuruzi butemewe hagamijwe ko babuvamo burundu.

Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rubuga rwawo rwa X, wagize uti: “Hashyizweho amasoko mato 26, abazunguzayi 4,245 bamaze guhabwa imyanya mu masoko.”

Abazunguzayi bafashijwe kwishyira mu matsinda ni 162, hatangwa amahugurwa ku bahoze ari abazunguzayi 2,131.

Abazunguzayi bamaze kwizigamira 39,510,230 FRW, ni mu gihe abazunguzayi bamaze gufata inguzanyo ya VUP ingana na 102,382,420 FRW.

Inguzanyo imaze kwishyurwa ingana na 73,262,471 FRW.

Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza yihariye agamije gufasha abazunguzayi kubona inguzanyo mu buryo bwa VUP.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA