Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwihanangirije abaturage bo mu Murenge wa Kinigi bashaka kuba muri iki gihe nk’uko bubakaga mu bihe bya kera, kandi aka gace kari mu duce duter imbere mu Mujyi wa Musanze, ahari igishushanyo mbonera kibasaba kubakisha ibikoresho by’ubwubatsi bijyanye n’igihe.
Mu duce tw’amajyaruguru by‘umwihariko utwegereye ibirunga, abaturage bamemyereye kubakisha ibiti bagatera imbariro maze bagakomesha amase cyangwa igitaka babona kibahenze kuko kiva kure.
Kuri ubu aba baturage bagowe n’uko bakenera kubaka bisanzwe ntibabone ibyangombwa byo kubaka nk’uko bari basanzwe babikora nk’umurage wahererekanyijwe ibisekuru bitandukanye.
Bamwe mu rubyiruko bifuza gushinga ingo bavuga ko nubwo bafite ibibanza bahawe n’ababyeyi, kuri ubu bitacyoroshye kubaka, ariko bamwe bakanavuga ko batanasobanukiwe n’ibijyanye n’igishushanyo mbonera basabwa kubaka kugira ngo bagendane n’igihe.
Iradukunda Innocent, utuye mu Mudugudu wa Musingi, Akagari ka Kaguhu, mu Murenge wa Kinigi, avuga ko hari imiryango ifite inzu ababyeyi batuyemo, ariko abana babo bakabura uko bubaka mu bibanza bahawe.
Yagize ati: “Muri aka gace urabona ko hari inzu ababyeyi bacu babamo, baduha ibibanza hafi aho ngo twubake ariko twajya gusaba ibyangombwa byo kubaka abayobozi bakatwangira. Hari rero abagerageza kubaka nta byangombwa, ubuyobozi bukaza bugasenya inzu. Twifuza ko batubwira igiteganyijwe muri aka gace, tukamenya niba ikibanza umubyeyi yaguhaye wakubakamo cyangwa niba wakigurisha ukajya ahandi, kuko abasore bo muri aka gace bashaka kurushinga bibagora.”
Iradukunda avuga ko gusobanurirwa hakiri kare igishushanyo mbonera n’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya rwo kubaka byafasha abaturage gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, aho gushora amafaranga mu bwubatsi bushobora kuzabangamirwa.
Hagenimana na we wifuza kubaka muri uyu Murenge, avuga ko abaturage bakeneye kumenya impamvu basaba ibyangombwa bakabibura, cyane cyane iyo bafite ubutaka basigiwe n’ababyeyi babo.
Yagize ati: “Muri aka gace urabona inzu ba data batuyemo ziri hano hafi. Ubu iyo tugiye gushaka icyangombwa cyo kubaka biranga, kandi ubuyobozi ntibudusobanurira neza icyo ubu butaka bwagenewe cyangwa niba igishushanyo mbonera cyarahindutse. Twifuza ko amakuru ajyanye n’igishushanyo mbonera yajya amenyeshwa abaturage, wenda nko mu mugoroba w’ababyeyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko amakuru ajyanye n’igishushanyombonera asobanurirwa abaturage mu nama zitandukanye, zirimo izikorwa igihe abayobozi babasuye n’izindi nama bahuriramo.
Asaba abaturage kwita ku makuru bahabwa ku mikoreshereze y’ubutaka, bakirinda gutangira kubaka batabanje kumenya niba aho bashaka kubaka byemewe.
Yagize ati: “Igishushanyombonera abanyamusanze barakizi, kuko hari itsinda ryagisobanuye. Natwe iyo tugiye gusura abaturage, haba mu nama n’ahandi duhurira mu bikorwa byo kubaka Igihugu, tunyuzamo tugatanga amakuru. Hari rero abagerageza kunyura mu nzira za hafi bakubaka badafite ibyangombwa, bakagongana n’amategeko. Ikindi, wenda nko mu Murenge wa Kinigi, byashoboka ko hari abagerageza kubaka ahazagurirwa Pariki, na byo tugiye kubirebaho.”
Yongeraho ko ibi bigaragaza ko ku ruhande rw’ubuyobozi, kubahiriza igishushanyombonera no kumenya imikoreshereze y’ubutaka mbere yo kubaka ari ingenzi mu gukumira amakimbirane n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Ikindi kandi ngo n’uwaba yemerewe kubaka agomba kubikora akoresha ibikoresho bijyanye n’igihe, aho ngo usanga bamwe bacyubakisha ibiti muri kariya gace, ibintu bibangamira ibidukikije.
