Mu gihe imbwa zororerwa mu ngo zifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kurinda abantu n’ibyabo, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko izitarakingiwe kandi zizerera zishobora gushyira ubuzima bw’abantu n’inyamaswa mu kaga, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu 2025 abantu barenga 3 200 mu Rwanda barumwe n’imbwa, mu gihe mu Karere ka Musanze honyine zarumye abagera kuri 216, kakaza ku mwanya wa gatanu mu Turere twagaragayemo abantu benshi zarumye mu gihugu hose.
Iki kibazo gifite uburemere bwihariye mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Ibirunga, aho imbwa zizerera zishobora kwinjira muri pariki, zigahiga inyamaswa cyangwa zikaba zakwirakwiza indwara hagati y’inyamaswa n’abantu.
Mukandayisenga Donatille wo mu Kagari ka Bisoke, mu Mudugudu wa Mumazi, avuga ko gahunda yo gukingira imbwa ari ingenzi kuko hari abaturage basanzwe batabona ubushobozi cyangwa aho bazikingiriza.
Avuga ko mu minsi ishize umwana wo muri ako gace yarumwe n’imbwa itari yarakingiwe, bituma umuryango we ukoresha amafaranga menshi mu kumuvuza.
Yagize ati: “Hari umwana imbwa yariye, bitwara amafaranga menshi yo kumuvuza. Kubera ko iyo mbwa itari ikingiwe, byabaye ngombwa ko bamugurira inkingo zingana n’ibihumbi 75, wongeyeho n’ingendo ajya ku bitaro bya Ruhengeri, urumva ko biba bitoroshye.”
Mukandayisenga avuga ko ikibazo cyari gikomeye kurushaho kuko umwana n’umuryango we batari bafite ubwishingizi mu kwivuza bwabafasha kubona serivisi zose zikenewe.
Asaba abaturage batunze imbwa gukoresha amahirwe yo kuzikingiza no kumenya neza uko bazitaho kugira ngo birinde ko imbwa zabo zateza abandi ibyago.
Yagize ati: “N’abandi basigaye mu rugo bataje muri iki gikorwa bakwiye kumva amakuru, buri wese agakingiza imbwa ye.”
Kuri we, gukingiza imbwa si ukurinda inyamaswa gusa, ahubwo ni ugutegura ubuzima bw’umuryango n’abaturanyi ku buryo ikibazo cy’imbwa cyataza kikaba umutwaro ukomeye.
Nsabimana Jean Pierre wo mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinigi, na we avuga ko kuba ubuyobozi bwibanda ku gukingira no kubarura imbwa ari ingenzi, kuko ikibazo cy’imbwa yarumye umuntu gishobora kugira ingaruka ku muryango wayo.
Avuga ko iyo imbwa irumye umuntu, uwagiriwe nabi aba agomba kwihutira kubona ubuvuzi, kandi iyo imbwa itarakingiwe nyirayo ashobora guhura n’izindi nshingano zikomeye.
Nsabimana avuga ko yishimira ko gahunda yo gukingira imbwa yegerezwa abaturage, kuko bituma badategereza kugeza igihe habaye ikibazo.
Yagize ati:“Iyo imbwa yaryaga umuntu, noneho bigakubitiraho ko idakingiye, nyirayo yagorwaga.”
Akomeza avuga ko mu gace kabo serivisi zimwe zijyanye no kuvura umuntu warumwe n’imbwa zitaboneka hafi, bigatuma abarwaye bajya gushaka ubufasha ahandi.
Yashimiye ubuyobozi kuba bukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imbwa, anagaragaza ko kubarura imbwa no kumenya ba nyirazo bifasha mu gihe habaye ikibazo.
Nkusi Joochie,wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko yigeze kwirengagiza gukingiza imbwa ye, bikamuviramo igihombo kinini nyuma y’uko irumye umuntu.
Avuga ko icyo gihe imbwa ye yariye umuntu, maze amafaranga yakoresheje mu gukemura icyo kibazo agera ku bihumbi 278 Frw.
Yagize ati: “Imbwa yanjye mu mwaka wa 2019 yarumye umuntu, narirengagije gukingira bintwara amafaranga ibihumbi 278.”
Nkusi avuga ko amafaranga yakoresheje atari ay’urukingo gusa, ahubwo ko harimo n’ibindi byamufashije mu gihe uwo muntu yari amaze kurumwa n’imbwa.
Yagize ati: “Nongeraho n’insimburamubyizi, kuko yavugaga ko ari we utunze abana be. Nabwo ubwo bari batwunze mu iryango, kuko iyo andega amafaranga bari kunca sinari kuyavamo, hiyongereyeho n’amande.”
Uyu muturage avuga ko ibyo byamwigishije ko gukingiza imbwa hakiri kare bishobora gutuma nyirayo yirinda igihombo kinini ndetse n’ingorane zishobora gukurikira kurumwa k’umuntu.
Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko imbwa zororerwa hafi ya pariki zishobora guteza ibibazo ku rusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane iyo ba nyirazo batabasha kuzirinda ngo zitazerera.
Yagize ati: “Ikibazo cy’imbwa na pariki kiraduhangayikishije cyane, kuko hari abazororera impande yayo, bakazirindisha imyaka nk’ibirayi, ndetse n’ubworozi bwabo bw’inka hafi aho .”
Avuga ko ikibazo gikomeye kurushaho ari igihe imbwa ziva mu ngo zikajya guhiga muri pariki.
Yagize ati: “Ikiduhangayikishije cyane kandi gikomeye ni uko abenshi bazizitura zikajya guhiga mu ishyamba, kuko abenshi baba batazitayeho kubera ko zitabona ibyo kurya.”
Uwingeri avuga ko imbwa zishobora guhiga inyamaswa zo muri pariki, bityo ko kuzitaho no kuzikingiza bifite uruhare mu kurinda ubuzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: “Uyu munsi rero twishimira ko zaje gukingirwa kandi nazo tukazibungabunga, ba nyirazo batabangamiye urusobe rw’ibinyabuzima byo muri pariki.”
Asaba ko ubukangurambaga bwo kwita ku mbwa no kuzirinda kuzerera bwakomeza kugeza ku baturage bo mu midugudu.
Nshimiyimana Ladislas, umukozi wa RBC, ushinzwe by’agateganyo agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, avuga ko ibisazi by’imbwa biri mu ndwara zishyirwa imbere mu gukumirwa.
Avuga ko u Rwanda rushaka ko mu 2030 indwara y’ibisazi by’imbwa iba itakiri ikibazo mu gihugu, binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo RBC, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Yagize ati: “By’umwihariko turimo kwita kuri gahunda yo kurwanya ibisazi by’imbwa aho twifuza ko muri 2030 ibisazi by’imbwa bizaba bitakirangwa mu Rwanda.”
Nshimiyimana avuga ko muri gahunda iri gukorwa hibandwa cyane ku Mirenge ikora kuri Pariki y’Ibirunga kubera uburyo ubuzima bw’abantu n’inyamaswa bushobora guhura.
Yagize ati: “Iyo umuntu arumwe n’imbwa aba afite ibyago byo kwandura ibisazi, kandi niba imbwa zijya no muri pariki zishobora kwanduza inyamaswa ziyibamo.”
Avuga ko hakenewe kubarura imbwa, kuzikingira no gukangurira ba nyirazo kuzifata neza, harimo no kuzirinda kuzerera.
Yagize ati: “Dufite impungenge ko n’iziri mu baturage zajya muri pariki zikanduriramo izindi ndwara, kuko inyamaswa zo muri pariki ntabwo zikingiye zose.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, avuga ko kuba Musanze iri mu Turere twagaragayemo umubare munini w’abantu barumwe n’imbwa bituma hakomeza ubukangurambaga bwo gukumira iki kibazo, yavuze ko buri muturage utunze imbwa akwiye kuyikingiza no kugira inyandiko igaragaza ko yakingiwe.
Yagize ati: “Twafashe ingamba ko buri muturage akwiye gukingiza imbwa ye kandi akaba afite ifishi igaragaza ko yakingije imbwa.”
Kayiranga avuga ko hanakenewe ko imbwa zororwa n’abantu bafite ubushobozi bwo kuzitaho, kuko iyo zitabona ibyo kurya cyangwa ubundi buryo bwo kwitabwaho zishobora kujya ku gasozi, zigahura n’abaturage cyangwa zikajya mu matsinda.
Yagize ati: “Hari abazorora batabasha kuziha ibyo zirya, zikajya ku gasozi. Zagerayo zigahura n’umuturage zikaba zamurya, ndetse hari n’aho zihuza zikaba zakora agatsiko ku buryo zarya umuntu.”
Yongeraho ko ikibazo cy’imbwa zizerera hafi ya Pariki y’Ibirunga gifite n’uruhande rw’umutekano w’inyamaswa zo muri pariki.
Muri gahunda y’ubukangurambaga ikomeje mu Turere duturiye Pariki y’Ibirunga, abaturage barasabwa gukingiza imbwa buri mwaka, kuzibarura, kuzibuza kuzerera no kwihutira kwivuza igihe umuntu warumwe n’imbwa.
Muri Musanze hateganyijwe gukingirwa imbwa zirenga 500 zo mu Mirenge ikora kuri Pariki y’Ibirunga, ndetse hakaba hateganyijwe gukona izigera kuri 250 mu gihe cy’ibyumeru 2.
Mu gikorwa cyabereye muri Kinigi, ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, hakingiwe imbwa zirenga 200, hakonwa izigera kuri 80, mu gikorwa cyo kwizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwirinda ibisazi bishobora guterwa n’imbwa
Iyi gahunda ikorerwa mu turere twa Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu, aho abaturage basabwa kugira uruhare mu gukumira indwara y’ibisazi by’imbwa binyuze mu kwita ku mbwa zabo no kuzikingiza buri mwaka.
Kuri RBC, ikibazo ntikirebwa nk’ikireba imbwa gusa. Ni ikibazo gihuza ubuzima bw’abantu, ubuzima bw’inyamaswa no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane mu bice bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga.
Iyo imbwa yakingiwe kandi ikarindwa kuzerera, umuturage aba yirinze ibyago byo kurumwa, amafaranga ashobora gukoreshwa mu buvuzi ndetse n’ingaruka imbwa zizerera zishobora guteza ku nyamaswa zo muri pariki.



