Musanze: Isi ihanze amaso mu Kinigi ahagiye kwitirwa izina abana b’ingagi 22
Politiki

Musanze: Isi ihanze amaso mu Kinigi ahagiye kwitirwa izina abana b’ingagi 22

KAMALIZA AGNES

September 4, 2026

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Nzeri 2026, u Rwanda n’Isi bihanze amaso mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahateraniye abantu ibihumbi 10 barimo; ibyamamare mu byiciro bitandukanye, abacuruzi, ba mukerarugendo, abashakashatsi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanga mu kurengera ibidukukije n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi, bitabiriye ibirori byo kwita izina abana b’ingagi 22.

Ibyamamare 22 bigiye Kwita Izina

Izo ngagi uko ari 22 ziritwa amazina n’ibyamamare 22 birimo; Shaikha Al Nuwais, ugiye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ubukerarugendo ku Isi, (UN Tourism), akaba ari na we mugore wa mbere ugiye kuwuyobora.

Hari Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane ukomeye w’Ikipe ya Atlético de Madrid, ndetse akaba ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) na Paul Danforth, Perezida wa sosiyete y’Abanyamerika ireberera inyungu z’abakinnyi, (CAA Sports), akaba n’umuyobozi ukomeye mu rwego rwa siporo ku Isi ndetse yabaye Visi Perezida Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri New York Mets.

Hari, Eng. Ahmed Sadek Elsewedy, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Elsewedy Electric, kompanyi mpuzamahanga ikora mu by’ingufu n’ibikorwa remezo, Israel Mbonyi, umuhanzi Nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi na Patrice Evra, wahoze ari kapiteni w’ikipe y’u Bufaransa na Manchester United.

Harimo Olivier Granet, Umuyobozi Mukuru wungirije akaba n’umufatanyabikorwa mukuru wa Kasada Capital Management, kimwe mu bigo bikomeye muri Afurika bishora imari mu bijyanye n’amahoteli na Garreth na Nicola Wood, washinze umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ugamije gufasha abana kubona ubuvuzi (Kids Operating Room – KidsOR).

Hari James Chester, wahoze ari kapiteni wa Aston Villa ndetse akaba yarakiniye ikipe y’igihugu ya Wales, Susan Hollern, washinze akaba na Perezida wa ‘Hope Haven Rwanda’, umuryango umaze imyaka myinshi ukora mu guteza imbere uburezi.

Dusabejambo Marie Clémentine, umukinnyi wa filime mu Rwanda wamenyekanye muri filime ye yise Benimana yatoranyijwe mu cyiciro kizwi cyane cya ‘Un Certain Regard’ mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes mu 2026.

Mu bandi harimo; Francesco Calvo, Perezida ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, akaba afite ubunararibonye mu buyobozi bukuru muri Juventus, FC Barcelona na AS Roma. Hari kandi David Lappartient, Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Amagare (UCI), akaba yaragize uruhare rukomeye mu kugeza mu Rwanda Shampiyona y’Isi y’Amagare yo mu 2025, yabaye iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

Hari Dominique Plewes, Umuyobozi Mukuru washinze SOF Support Foundation, umuryango ukora ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubutabazi mu baturage bari mu makimbirane, Alastair Fothergill, umukinnyi wa filime w’Umwongereza uzwi mu gukora filime zigaragaza ubuzima bw’inyamaswa n’ibidukikije, Mutaz Essa Barshim, umukinnyi wo muri Qatar ukomeye na Kelly O’Meara, Umuyobozi Mukuru wa Pan African Sanctuary Alliance (PASA), umuryango urengera mibereho myiza y’inguge, inkende n’ingagi.

Mu bindi byamamare byita izina harimo; Neil McDougall, washinze akaba na Perezida wa DelAgua, umuryango ukora ibyo kugeza ku baturage uburyo bwo guteka bakoresheje ingufu zisukuye no guteza imbere imibereho y’abaturage hirya no hino muri Afurika, Jeanette Uwimbabazi, ushinzwe kurengera iinyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Dominic Barton, Perezida wa Rio Tinto sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu Rwanda na LeapFrog Investments, ndetse na Ambasaderi wa Canada mu Bushinwa.

Hari na Mamadou Sakho, wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ndetse akaba yarabaye kapiteni wa Paris Saint-Germain na Kenza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, ndetse akaba afite inkomoko mu Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,(RDB) rugaragaza ko Kwita Izina atari umuhango gusa ahubwo byabaye urubuga u Rwanda rugaragarizamo ko uburyo bwo kurinda ibidukikije bishobora kujyana n’ubukerarugendo ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Kugeza ubu habarurwa ingagi zirenga 1 060 zo mu misozi mu gihe izigera kuri 438 zamaze kwitwa amazina kuva mu 2005, uyu muhango watangira.

Inyungu zo kwita izina ntizigarukira ku ngagi gusa ahubwo zigera no ku baturage binyuze muri gahunda yo gusangira amafaranga ava mu bukerarugendo, aho 10% by’amafaranga yinjizwa mu bukerarugendo bwo muri Pariki z’Igihugu asubizwa abaturage bazituriye.

Kugeza ubu arenga miliyari 23 Frw yasubijwe mu baturage, aho amaze gushyigikira imishinga yabo 1 300, irimo amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage n’indi mishinga ibafasha kwiteza imbere.

U Rwanda kandi rufite gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bugera kuri hegitari 3 740 bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda yagutse izagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage barenga 17 000 n’ingo 3 400 mu rwego rwo kugabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.

Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bise izina abana b’ingagi
Umuanzi The Ben ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibirori byo kwita izina

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA