Musanze: Ubucucike muri GS Muhe bubangamiye ireme ry’uburezi
Amakuru

Musanze: Ubucucike muri GS Muhe bubangamiye ireme ry’uburezi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 28, 2026

Abarezi n’ababyeyi bo kuri GS Muhe, mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, bavuga ko ubucucike bukabije bw’abanyeshuri mu byumba by’amashuri butuma umwarimu atabona uko akurikirana buri mwana uko bikwiye, bikaba bishobora kugira ingaruka ku myigire n’ireme ry’uburezi.

Iki kigo gifite abanyeshuri 2 492, bigira mu byumba by’amashuri 34, mu gihe hakenewe ibyumba 54, bivuze ko hakiri icyuho cy’ibyumba 20.

Ku barezi, ikibazo ntikigarukira ku kuba abanyeshuri bicara ari benshi mu cyumba kimwe, ahubwo ngo gituma bigorana kumenya umunyeshuri ufite ikibazo cyo gusobanukirwa isomo, kumufasha ku giti cye no gukurikirana iterambere rye mu myigire.

Mukamusoni Marceline, wigisha abana b’inshuke mu mwaka wa kabiri kuri GS Muhe, avuga ko ubwiyongere bw’abana bajya mu mashuri y’inshuke ari ikintu cyiza kuko butuma abana batangira kwiga bakiri bato, ariko ko ibikorwaremezo bitajyanye n’ubwo bwiyongere.

Avuga ko mu ishuri yigishamo hari abana 110, mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke bose hamwe bagera kuri 505, bakitabwaho n’abarimu batandatu.

Yagize ati:“Kuri ubu ababyeyi bahagurukiye gushyira abana mu mashuri y’inshuke, ni ibintu byiza, ariko dufite umubare munini w’abanyeshuri kandi ibyumba ari bike. Njye mfite abana 110 mu cyumba, ni ikibazo iba kinkomereye cyane kugira ngo mashe kwita kuri buri mwana.”

Mukamusoni avuga ko ikibazo kitagarukira mu mashuri y’inshuke gusa, kuko no mu mashuri abanza ubwinshi bw’abanyeshuri mu byumba ari ikibazo.

Yagize ati:“Umubare munini w’abanyeshuri utuma abanyeshuri bose batitabwaho uko bikwiye.”

Kuri we, kwigisha abana bato bisaba ko umwarimu ahora abitegereza kandi akamenya uko buri mwana yitwara, ibintu avuga ko bigorana iyo ishuri ririmo abana benshi.

Yagize ati: “Kuba nta byumba bihagije dufite bigora abarezi cyane, kuko kwigisha abana b’inshuke bisaba guhora uri maso. Twifuza ko ibyumba byakongerwa.”

Ubucucike ntibubangamira abarezi gusa. Hari n’ababyeyi bavuga ko bwatumye bafata icyemezo cyo kwimurira abana babo ku bindi bigo.

Kubwimana, umwe mu babyeyi barerera kuri GS Muhe, avuga ko yari afite abana babiri kuri iki kigo, ariko umwe wo mu mwaka wa gatandatu akamwimurira ku kigo cya Kampanga, mu Murenge wa Kinigi, kubera impungenge yari afite ku buryo umwana we yiga mu ishuri ririmo abanyeshuri benshi, kandi nabyo bimusaba gukora ingendo ndende.

Yagize ati: “Kubera ubucucike nari mfite abana babiri kuri GS Muhe, umwe wo mu mwaka wa gatandatu nahisemo kumwimurira ku kindi kigo cya Kampanga, ubu acumbika kwa nyirasenge.”

Avuga ko umubare munini w’abanyeshuri ushobora gutuma umwarimu atabona uko akurikirana buri mwana.

Yagize ati: “Rwose twifuza ko kiriya kigo cyakongererwa ibyumba by’amashuri, kuko umubare w’abanyeshuri mwinshi ku barimu utuma imigendekere y’uburezi itaba myiza. Umwarimu araruha. Nta kuntu waba ufite ishuri ririmo abana basaga 100 ngo ubone uko ubagenzura.”

Kubwimana avuga ko hari n’igihe umunyeshuri ashobora kutagera ku musaruro mwiza kubera ko atabonye ubufasha buhagije mu gusobanukirwa amasomo.

Yagize ati: “Hari n’ubwo abanyeshuri batsindwa kubera ko batabuze abarimu n’amasomo, ahubwo babuze uburyo bayasobanurirwa kubera ubwinshi bwabo.”

Ubuyobozi bwa GS Muhe bwemeza ko ubucucike ari ikibazo gihari kandi ko bwamaze kukigeza ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Umuyobozi wa GS Muhe, Emmanuel Nizeyimana, avuga ko ikibazo kigaragara cyane mu mashuri y’inshuke, aho abanyeshuri 505 bigishwa n’abarimu batandatu.

Yagize ati:“Ikibazo cy’ubucucike hano kirahari. Nko mu mashuri y’inshuke dufite abanyeshuri 506, bakitabwaho n’abarimu batandatu. Uyu mubare urabarenga kandi nta byumba bihagije dufite.”

Nizeyimana avuga ko GS Muhe itatangiye ari ikigo gifite amashuri y’inshuke, ahubwo ko uko gahunda z’uburezi zagendaga zihinduka hagiye hongerwaho izindi nzego z’amashuri.

Avuga ko ababyeyi na bo bagize uruhare mu kwiyongera kw’umubare w’abanyeshuri, kuko benshi bahisemo kurerera kuri iki kigo.

Yagize ati:“Iki kigo ntabwo cyari kigenewe amashuri y’inshuke, cyari ikigo cy’amashuri yisumbuye. Ariko iminsi yagiye ishira haza izindi gahunda, kugeza ubwo haje n’amashuri y’inshuke. Leta yasanze ari ngombwa ko haza kuba n’amashuri y’inshuke, umubare munini rero watewe n’uko ababyeyi bifuje kuza kurerera hano, bituma umubare wiyongera.”

Umuyobozi wa GS Muhe avuga ko igisubizo kidakwiye kuba ukongera ibyumba gusa, kuko hakenewe n’abarimu bahagije kugira ngo buri tsinda ry’abanyeshuri ribone umwarimu ushobora kurikurikirana.

Yagize ati:“Umwarimu nibura aba agenewe kurera abana 45. Ku banyeshuri 506 bo mu mashuri y’inshuke hakenewe abarimu 12. Hakenewe kongera abarimu n’umubare w’ibyumba.”

Muri rusange, GS Muhe ifite abanyeshuri 2,492, bigira mu byumba 34, mu gihe hakenewe ibyumba 54.

Ibi bivuze ko n’iyo hongerwaho ibyumba bimwe, hakiri icyuho kinini hagati y’ibyumba bihari n’ibikenewe kugira ngo abanyeshuri bigire mu buryo bugabanya ubucucike.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri kitari kuri GS Muhe gusa, ahubwo ko n’ibindi bigo bikigaragaramo bitewe n’ubwiyongere bw’abanyeshuri n’ubushobozi bw’ibikorwaremezo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yabwiye Imvaho Nshya ko Akarere gakomeza kongera ibyumba uko ubushobozi buboneka.

Yagize ati:“Ni hose hafi mu karere kacu haracyari umubare munini w’abanyeshuri ariko ibyumba by’amashuri bikaba bike. Uko ubushobozi bugenda buboneka rero hagenda hubakwa ibyumba.”

Kayiranga avuga ko GS Muhe na yo iri mu bigo bigiye kunganirwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike.

Yagize ati:“Kuri GS Muhe hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri bitatu, kugira ngo harebwe uburyo hagenda hagabanuka ubucucike.”

Akarere kavuga ko mu gihe ikibazo cy’ibyumba kigishakirwa igisubizo, abarezi n’ababyeyi bakwiye gukomeza kwita ku bana no ku isuku yabo, cyane cyane ko ahantu hahurira abantu benshi hasaba ingamba zihoraho z’isuku.

GS Muhe ifite ibyumba 34 mu gihe hakenewe 54, bigasiga icyuho cy’ibyumba 20. Nubwo Akarere kavuga ko hagiye kubakwa ibyumba bitatu, abarezi n’ababyeyi bavuga ko hakenewe igisubizo kirambye kijyana n’ubwiyongere bw’abanyeshuri.

Kuri bo, kugabanya ubucucike si ikibazo cy’aho umwana yicara gusa; ni n’ikibazo cy’uburyo umwarimu amubona, akamwumva, akamenya aho afite intege nke kandi akamuha ubufasha bukenewe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA