Mu kwizihiza imyaka 25 Umuryango ‘Africa New Life Ministries’ umaze, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abawutangije, Rev. Dr. Charles Mugisha n’umugore we Pasiteri Florence Mugisha, bageze ikirenge mu cya Yezu Kirisitu bahindurira ubuzima imfubyi, abapfakazi n’abatagira kivurira igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’ibikomere bibisi byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abo bakozi b’Imana ko bitabye umuhamagaro wo gutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu mu bihe bitari byoroshye.
Yavuze ko uyu Muryango wavutse mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu bihe byo kwakira abantu bavuye mu buhungiro, hari abagizwe imfubyi n’abapfakazi, kongera kubabanisha mu mahoro abasenywe n’ubuyobozi bubi n’ibindi byari bikenewe.
Yagize ati: “Igihe mwumvaga ari itorero mutangije gusa, mwarimo musubiza ikibazo twibazaga turi benshi, aho buri wese yibazaga ati: iwacu ni hehe? Mu rugo ni hehe? Mwabihaye igisubizo cyiza kandi gisobanutse ubwo mwiyemezaga ko iri torero ari ryo rizaba ‘mu rugo’ ha benshi.”
Yakomeje avuga ko iri torero ryahindutse umuryango mugari, ryafashije benshi igihe Igihugu cyari gikeneye kongera kwisubiza agaciro no gukemura urwo rusobe rw’ibibazo, abatagira ingano babona ibibatunga, imitima ya benshi yari ikomeretse irahumurizwa ndetse abatari bafite icyo kurya no kwambara bitabwaho uko bikwiye.
Ati: ”Mwabahaye ibitunga roho, muhumuriza imitima yari ikomeretse, ariko mubamenyera n’ibitunga umubiri. Mwabahaye ijambo ry’Imana ribasubizamo ibyiringiro, mubaha amashuri, amazi asukuye, uburyo bwo kwivuza n’ubundi bufasha, kandi ibyo byose byabasubije agaciro… Mwarakoze, mwebwe mwagenje nka Kirisitu, watwigishije ko rimwe na rimwe ugomba kubanza kugaburira ushonje, ukamwitaho, ukamwumva, mbere yo kumwigisha.”
Yahamije ko ‘Africa New Life Ministries’ itabaye Umuryango cyangwa itorero rikorera ivugabutumwa mu Rwanda gusa, ahubwo ko yabaye abafatanyabikorwa b’indahemuka mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda.
Ati: “Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abana batari kuzamenya Papa cyangwa Mama, kuko bagizwe imfubyi n’amateka. Turabashimira ko mwaduhamirije, ko ubutumwa bwiza atari ububwiriza abantu ko hari ijuru gusa, ahubwo ari ubwubaka umuryango w’Imana muri ubu buzima dufite uyu munsi ku Isi.”
Mu myaka 25 umaze, uyu Muryango umaze gufasha abanyeshuri barenga 21 900 kubona inkunga yo kwiga, muri bo 12 060 bakaba bakiyihabwa n’uyu munsi. Kuva yatangira mu mwaka wa 2001, Africa New Life Ministries yibanze ku bikorwa bigamije guhindura imibereho y’abantu, binyuze mu kubaka ubushobozi, guteza imbere uburezi n’ubuvuzi no kwimakaza indangagaciro za Gikirisitu.
Mu 2002, batangije ishuri ry’inshuke i Kayonza, ryari rifite aho rihurira na gahunda yo gufasha abana kuko bari batangiye kubona abaterankunga. Mu 2003, iryo shuri ryaragutse rihinduka New Life Christian Academy, hanashingwa New Life Bible Church i Kigali.
Ibikorwa by’ivugabutumwa, iby’uburezi n’iterambere ry’abaturage byakomeje kwaguka, urubyiruko rw’u Rwanda rwungukira cyane muri ibyo bikorwa byagiye bibaherekeza kugeza mu mashuri makuru na Kaminuza. Uyu Muryango waguye ibikorwa byawo birenga uburezi n’ivugabutumwa, winjira mu buvuzi no mu gufasha abagore kwiteza imbere.
Mu 2005, hatangijwe New Life Family Center i Kigali, igamije gufasha abagore batishoboye kubona ubumenyi bw’imyuga no gukura mu buryo bw’umwuka. Mu 2012, hatangijwe Dream Beauty Academy itanga amahugurwa ajyanye n’ubwiza n’imyuga ifasha abagore kwihangira imirimo.
Mu 2015, hatangiye kubakwa Dream Medical Center (DMC), yafunguriwe abaturage mu 2018. Iki kigo cy’ubuvuzi cyabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’Umuryango mu rwego rwo gufasha abantu kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho kandi zinoze.
