Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga wageneraga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, Guverinoma z’ibihugu byombi ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa byo kurinda abaturage bugrijwe n’Intara ya Cabo Delgado bibasiwe n’imitwe y’iterabwoba.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, nyuma yaho hari amakuru yakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU), wiyemeje guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga inzego z’umutekano, ahubwo ukaba ugiye gushyigikira ingabo za Mozambique.
Mu butuma yashyize kuri X, Amb Nduhungirehe yibukije ko mu mwaka wa 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiye ibikorwa muri Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique.
Muri iyo gihe cy’imyaka itanu ishize, ubu butumwa bwatanze umusaruro ugaragara mu bijyanye aho amahoro n’umutekano byaragaruwe, imiryango yakuwe mu byayo n’intambara isubira mu ngo zayo, abana basubira ku ishuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongera gufungurwa.
Yakomeje avuga ko izo nzego z’umutekano z’u Rwanda zahuguye ingabo za Mozambique kandi ziracyabikomeza ndetse n’amasosiyete yo mu Burayi no muri Amerika yongera gukora mu mutekano ishoramari ryayo rifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwa gaz naturel (LNG).
Yavuze ko muri icyo gihe kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda, zabonye inkunga y’Ikigega cy’Amahoro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EPF), ariko amafaranga yatanzwe yari make cyane ugereranyije n’ibyo u Rwanda rukoresha muri Mozambique ndetse n’inyungu z’ishoramari ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Cabo Delgado.
Amb Nduhungirehe yagize ati: “Ikibabaje ni uko ibyifuzo bibiri Guverinoma y’u Rwanda yagejeje i Bruxelles byakiriwe mu gushidikanya ndetse bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bibigira impamvu za politiki (harimo n’ibihugu byigeze gukoloniza u Rwanda). Kugeza ubwo inkunga yari igamije gufasha abaturage ba Mozambique yahinduwe urwitwazo rwo kunenga u Rwanda mu buryo budafite ishingiro, rugatereranwa n’ibyo bihugu byungukira mu buryo bw’ubukungu ku bikorwa byarwo muri Cabo Delgado.”
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukorana na Guverinoma ya Mozambique muri ibyo bikorwa by’umutekano nkuko rwari rwarabyiyemeje kuva mbere.
Ati: “Ni muri urwo rwego uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubira ku ishingiro ry’ubufatanye no gukorana by’umwihariko na Guverinoma ya Mozambique, na yo ku ruhande rwayo ikaba yarabonye kandi izakomeza kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado.”
Yashimangiye ko muri urwo rwego, mu myaka ishize ubufatanye hagati ya za Guverinoma zombi bwagenze neza kandi buzakomeza muri uwo murongo, kuko ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado bishimwa cyane n’icyo Gihugu cy’inshuti y’u Rwanda.
