Urupfu rw’umujenosideri Kabuga ruhombeje ubutabera – Alice Wairimu Nderitu
Ubutabera

Urupfu rw’umujenosideri Kabuga ruhombeje ubutabera – Alice Wairimu Nderitu

Imvaho Nshya

May 19, 2026

Alice Wairimu Nderitu, wahoze ari Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gukumira Jenoside, yagarutse birambuye ku rupfu rw’umujenosideri Kabuga Félicien rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026 i La Haye mu Buholandi, arugereranya no kuba ruhombeje ubutabera.

Mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “Umujenosideri yacitse Ubutabera” yasohotse ku ya 18 Gicurasi 2026, Alice Wairimu Nderitu yavuze ko Kabuga yacitse urubanza atari ukubera ko ari umwere, ahubwo ari ukubera igihe, nyuma yo kwihishahisha ubutabera mpuzamahanga mu gihe kirenga imyaka 25.

Yatawe muri yombi mu 2020 hafi y’i Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka ibarirwa muri 26 ahunze; Kabuga yafatwaga nk’umwe mu baterankunga bakomeye banateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abatutsi barenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Arenze apfa ataracirwa urubanza. Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyirweho u Rwanda (IRMCT) ntirwigeze rutangira mu by’ukuri, kuko abacamanza bavuze ko adakwiriye kuburana kubera uburwayi bwo mu mutwe yari afite.

Alice Wairimu Nderitu yababajwe cyane no kuba Isi itarabashije kumva mu ruhame ibisobanuro birambuye by’ibyo yise ‘rumwe mu manza z’inshinjabyaha zikomeye ahereye ku rubanza rwa gisirikare rw’i ‘Nuremberg’ mu Budage rwabuze gica nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Yanditse ati: “Itabwa muri yombi rye ryari nk’iry’urubanza rw’i Nuremberg yo muri iki gihe, urubanza Isi yose yari kumenya mu buryo burambuye uko Jenoside itegurwa, iterwa inkunga kandi igashyirwa mu bikorwa.”

Nk’uko abivuga, urubanza rwa Kabuga rwari no kugaragaza imiyoboro ya politiki, imari n’amahanga yamufashije guhunga, ntafatwe mu myaka ibarirwa muri 25. Nderitu wamaze igihe kinini ari umukozi wa Loni, yibukije ko Kabuga yashinjwaga gutera inkunga imitwe y’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira uruhare mu ishingwa rya Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), no kugira uruhare mu gukwirakwiza urwango rukangurira  kurimbura Abatutsi, yitaga “Inyenzi.”

Yashimangiye kandi ko kimwe mu birego biteye ubwoba cyane cyari ukwinjiza imihoro igera ku 500,000 yakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi. Alice Wairimu Nderitu ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari igikorwa cyatunguranye, ahubwo ko yateguwe neza, iterwa inkunga hanyuma ishyirwa mu bikorwa.”

Mu nyandiko ye, agereranya akamaro k’urubanza rwa Kabuga rutaburanishijwe n’urubanza rw’amateka rwo muri Nuremberg, urubanza rwa Adolf Eichmann, izaburanishirijwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), n’icyumba kidasanzwe cyo muri Cambodge.

Kuri we, imanza ntizigamije guhamya abanyabyaha gusa, ahubwo zinarinda kwibuka, gukumira no guhakana, guhindura no kugoreka amateka. Alice Wairimu Nderitu agaruka kandi ku bugome bwakorewe mu nsengero za Nyamata na Ntarama, ahari hahungiye ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bishwe n’imihoro, gerenade na za nta mpongano.

Nanone kandi yibutsa ko kwihishahisha kwa Kabuga kwamaze igihe kirekire kwahitanye abandi bantu, avuga cyane cyane umunyamakuru w’Umunyakenya William Munuhe, wabonetse yishwe mu 2003 nyuma yo kwitabira ibikorwa byo gushaka aho Kabuga ari muri Kenya.

Yaranditse ati: “Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo tutamwibuka gusa nk’umusaza wapfuye yarafashwe n’ubutabera, ahubwo ko yibukwa nk’umwe mu bahanga baregwa b’ingenzi bubatse kandi bagatera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu gusoza, yemeza ko urupfu rwa Kabuga rudakwiye gutuma hibagirana uruhare rwe rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga kandi ko abakingiye ikibaba Kabuga Félicien mu myaka ibarirwa muri 26 bamushyize ahagaragara mu gihe bari bazi ko atakibasha kuvuga.

Alice Wairimu Nderitu ni Umunyakenya w’inararibonye mu bijyanye no gukemura amakimbirane no gukumira Jenoside. Ni umwarimu akaba n’umwanditsi witangira guharanira amahoro mu Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

Yabaye Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gukumira Jenoside kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu 2024, aho yakoranye n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu guhangana no guca imvugo zihembera urwango n’ubwicanyi no kuburira hakiri kare ahashobora kuvuka amakimbirane.

Nyuma y’iyo mirimo, yakomeje ibikorwa byo guhuza abantu mu biganiro by’amahoro, cyane cyane mu bihugu bya Afurika, no guteza imbere uruhare rw’abagore mu gukemura amakimbirane. Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Isōko Centre for Humanity gikorera i Kigali, aho akomeza gushyira imbaraga mu kwigisha no gushyiraho politiki zigamije gukumira Jenoside no guteza imbere ubwiyunge.

Alice Wairimu Nderitu yashimiwe ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa bye, ahabwa ibihembo bitandukanye by’amahoro n’uburenganzira bwa muntu. Azwi mu bikorwa byo gushyigikira amahoro, guhuza ubushakashatsi n’ibikorwa bifatika byo guhuza abantu, kandi akomeje kuba ijwi rikomeye ryo kwibutsa Isi akamaro k’ubutabera n’ubwiyunge nyuma y’ibyaha ndengakamere byabaye hirya no hino ku Isi cyane muri Afurika birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga Félicien yapfuye acitse ubutabera bwagombaga gutanga umucyo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakekwagaho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA